Umugabo yafashe umugore we asambana n'undi mugabo gusa ibyo yamukoreye biteye agahinda

Umugabo yafashe umugore we asambana n'undi mugabo gusa ibyo yamukoreye biteye agahinda

Oct 31,2022

Umugore witwa Gift Obierei wo muri Nigeria mu ntara ya Edo yatawe muri yombi azira kwicisha ikimene cy’icupa umugabo we wari umaze kumufata asambana n’undi mugabo.

Polisi yavuze ko uyu mugore ufite abana 3 yishe umugabo we bashyingiranwe byemewe n’amategeko witwa Eghosa Iguodala wari usanzwe akora akazi ko gutwara bisi.

Uyu mugore ngo yishe umugabo we kuwa mbere tariki ya 24 Ukwakira 2022 nyuma y’aho yari aguwe gituma ari gusambana n’undi mugabo agashaka kumukubita undi akitabara amwica.

Uyu mugore ngo yakoresheje ikimene cy’icupa yica umugabo we aho yakimuteye mu ijosi no mu mugongo nyuma y’aho uyu mugabo nawe ngo yarimo kumwirukankana n’umuhoro amuhora ko yamuciye inyuma.

Polisi yavuze ko uyu mugabo akimara guterwa iki kimene cy’icupa yavuye amaraso menshi bimuviramo gupfa atageze kwa muganga.

Uyu mugore wafashwe amashusho yambitswe amapingu agiye gufungwa,yumvikanye avuga ati "Ubwo yambonanaga n’undi mugabo yaje ashaka kunkubitira mu rugo rwe.Simbana nawe nari ngiye kwihurira n’undi mugabo."