RDC: Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 yahuye n'uruvagusenya ubwo yerekezaga muri Algeria mu mukino wo kwishyura

RDC: Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 yahuye n'uruvagusenya ubwo yerekezaga muri Algeria mu mukino wo kwishyura

Oct 31,2022

Abakinnyi b’ikipe ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo batarengeje imyaka 23 barokotse impanuka y’indege nyuma y’uko indege bari bakodesherejwe ya Air Kasai igize ikibazo tableau de vol ikazima bamaze amasaha 3 bahagurutse.

Ikipe ya RDC U23 yagombaga kwerekeza muri Algeria guhura na Les Fennecs mu mukino wa kabiri w’amajonjora ya CAN U23 izabera muri Maroc 2023.

Amasaha atarenze 24 mbere y'umukino, Abanyekongo ntibari bizeye kwinjira muri Setif kubera ko indege yari ikiri hasi.

Abakinnyi bari ku kibuga cy’indege cya N’djili kuva 04H00, umukino uteganyijwe saa 19H00 uyu munsi.

Mu gihe abakinnyi bavaga muri hoteri yabo berekeza ku kibuga cy’indege cya N’djili, bagezeho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, iyi sosiyete itwara Abangenzi yari itarabona icyangombwa kiyemerera guca muri Nijeriya, Kameruni ndetse no kwemererwa kugwa ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Setif (Algeria).

Ibi byatwaye umwanya munini ndetse bituma abakinnyi bagera mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu bategereje.

Amakuru avuga ko itangazo ryo kutagurutsa iyi ndege ryatanzwe ariko abafata ibyemezo batashakaga kuryumva.

Icyemezo cyo guhaguruka cyatanzwe hanyuma indege ifata icyerekezo cya Setif ariko abakinnyi bananiwe cyane.

Indege igeze kure tableau de vol cyangwa dashboard yazimye bituma umupilote abura icyerekezo ndetse indege ngo yari hafi gukora impanuka.

Umu Pilote yabashije kugarura indege i Kinshasa akiza ubuzima bw’aba bakinnyi n’abatoza babo nkuko amakuru abitangaza.

Amakuru aravuga ko abashinzwe ikipe y’igihugu bariye komisiyo y’ibihumbi 151 by’amadolari kugira ngo bemerere ikipe y’igihugu gutega iyi Air Kasai yagombaga gukora urugendo rw’amasaha asaga 3 ngo igere Setif.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri RDC [FECOFA] ryasabye ko umukino wakwimurwa gusa CAF ntirabyemera.Nibiramuka byanze RDC iraterwa mpaga y’ibitego 3-0 ihite isezererwa kuko umukino ubanza batsinze 4-1 kuri stade de Martyrs I Kinshasa byatsinzwe na Gloire Mujaya wa TP Mazembe, na Jonathan Ikangalombo wa DCMP watsinze 2 mu gihe icya kane cyatsinzwe na John Bakata wa TP Mazembe. Icya Algeria cyatsinzwe na Chemseddine Bekkouche.