DRC: M23 yigaruriye umugi wegeranye na Goma

DRC: M23 yigaruriye umugi wegeranye na Goma

Oct 31,2022

Abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashe umujyi wa Kiwanja mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo kuri uyu wa gatandatu.

Biravugwa n’abahatuye n’abayobozi mu karere. Ibi byafunze imihanda igana ku murwa mukuru wa Kivu ya rugugu, Goma, n’icya kabiri cy’intara gisigaye mu majyaruguru.

Abantu batatu baba i Kiwanja babwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza Reuters dukesha iyi nkuru, ko indege zitwara, drone z’abarwanyi, zinjiye mu mujyi nta nkomyi, nyuma y’uko humvikanye igihe gito urusaku rw’amasasu. Ikigo gikurikirana iby’umutekano mu ntara ya Kivu cyanditse kuri twitter ko amasasu yarashwe mu gitondo cy’uyu munsi wa gatandatu.

Ingabo za Kongo zari zirinze uyu mujyi zawuvuyemo umunsi umwe mbere yaho, nk’uko abaturage babivuga. Abasirikare ba Kongo mu bihe bya vuba bakoresheje uburyo bwo kuva mu turere dutuwe, bajyana imirwano kure y’imijyi mu rwego rwo kurinda abasivili.

Umudepite wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, Saidi Balikwisha Emil, mu butumwa kuri WhatsApp yagize ati: “Kiwanja ifite akamaro kanini, ifungurira amarembo Goma”. Kuva i Kiwanja ujya i Goma harimo ibirometero 72.

Yaba Jenerali Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo z’igihugu, yaba Koloneli Ndjike Kaiko, umuvugizi w’igisirikare cya Kivu ya ruguru, nta n’umwe wahise yitaba telefone cyangwa ngo asubize ubutumwa bwanditse ubwo bari basabwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, kugira icyo batangaza.

 

(Reuters)