Miss Muheto yasobanuye ibye n'umuraperi wamubengutse - AMAFOTO

Miss Muheto yasobanuye ibye n'umuraperi wamubengutse - AMAFOTO

Oct 31,2022

Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022 yavuze ko nta rukundo rudasanzwe ruri hagati ye n’umurperi Fuego akaba umuhungu wa Jeanine Noach.

Ibi Miss Muheto abivuze nyuma y’uko uyu musore asangije abamukurikira ku mbugankoranyambagaga akoresha amafoto ari kumwe na Muheto ndetse agahishura ko yamubengutse.

Mu butumwa bwahereje amafoto Fuego yagize ati “My cruch”

Ni amagambo yakiranywe yombi n’abarimo; nyina umubyara Jeannine Noach, babyara be barimo Miss Naomie Nishimwe n’abandi.

Ku rundi ruhande ariko benshi mu bakurikira uyu musore ku rubuga rwa Instagram bahise basamira hejuru aya mafoto batangira kubifuriza ishya n’ihirwe mu rukundo rwabo.

Mu kiganiro Miss Muheto yagiranye n’Igihe yavuze ko nta rukundo ruri hagati yabo ko ibyo yakoze byari nko gutebya kuko bamaze igihe bari inshuti.

Ati “Uriya se si mubyara wa Miss Naomie? Ni inshuti yanjye isanzwe, ntekereza ko yabikoze yikinira ariko nta rukundo ruhari, nta bidasanzwe biri hagati yanjye nawe.”

Umuraperi Fuego ni umuhungu wa Jeannine Noach uherutse gutandukana mu rukundo na Cyusa Ibrahim, uyu akanaba mubyara w’abarimo Miss Nishimwe Naomie.