Abakobwa: Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko umusore mukundana atagukunda ahubwo agukoresha mu nyungu ze

Abakobwa: Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko umusore mukundana atagukunda ahubwo agukoresha mu nyungu ze

Iyo ukundana n'umusore ukajya umubura cyangwa se akawirengagiza nk'udahari birababaza cyane gusa ni n'ikimenyetso gikomeye ko atagukunda by'ukuri.

Hari uburyo bwishi wabonamo ko umusore mukundana atagukunda ahubwo ariko kugukoresha ibyo yishakiye:

1. Ibiganiro

Iki ni ikibazo gikunda kuba mu nkundo z'iki gihe. Niba umusore yari asanzwe aguhamagara, akakwandikira ubutumwa bugufi ukabona birahagaze, mwegere umubaze impamvu kugeza bikemutse cyangwa akubwiye ko atakigukunda wikomereze.

2. Kwifata mu biganiro

Niba ubona mutakiganira nk'uko byahoze cyangwa umwandikira cyangwa ukamuhamagara ukumva ntashaka ko muganira ibintu byinshi ugomba kubyitondera. Abasore benshi iyo bashaka kwikuraho umukobwa ni ko babigenza.

3. Kwiburisha igihe runaka

Ubusanzwe umusore iyo akunda umukobwa aba yumva bahorana kandi agakora uko ashoboye kose ngo abigereho. Niba utangiye kubona umusore mukundana atakikubonera umwanya, mutagihura ngo muganire, niba mwasohokaga ukabona byarahagaze, mbese ntashishikajwe n'uko mwahura, uzamenye ko harimo ikibazo.

Niba ibi bibaye shaka ibyo uhugiramo, gerageza kugera ku nzozi zawe maze umwereke ko adakwiye urukundo rwawe.

4. Nta byinshi ashaka kukumenyaho

Ubundi iyo umusore agukunda by'ukuri ntashaka kukumenya wowe wenyine ahubwo n'umuryango wawe. Niba rero umukuni wawe atajya akubaza byinshi ku bikwerekeyeho menya ko nta gahunda ndende agufiteho arimo kugukoresha gusa mu gihe runaka ubundi akazagusiga wenyine.

5. Ahora agusaba ubufasha

Nta kibi kirimo kuba umusore yasaba umukobwa bakunda ubufasha yewe n'umukobwa ashobora gusaba umusore bakunda ubufasha ibyo ni ibisanzwe. Ariko niba umusore agusaba ubufasha kenshi cyane ni uko atagukunda by'ukuri ahubwo arimo kugukoresha kubera amafaranga ufite, arimo arakinisha umutima wawe ibyiza ni uguhagarika urwo rukundo.

Iyo umusore akunda umukobwa by'ukuri aba ashaka kwihagararaho no kumwereka ko yishoboye rero niba ahora gusaba amafaranga biba ari ikindi kibazo.

6. Ahora aguha impamvu zidafatika kugirango mudahura cyangwa mutamarana umwanya

Niba umusore mukundana uhora ubona atishimye igihe muri kumwe ndetse akaba ashaka impamvu mwatandukana ni ikimenyetso gitukura ko atagukunda. Igihari ni uko hari undi mukobwa umushimisha akaba adatewe ishema no kuba kumwe nawe.

7. Ntakwereka umuryango n'inshuti

Umusore nakubwira ko yakubwiye umuryango we uzamenye ko akubeshya. Niba ashaka ko uhura n'umuryango we ntiyirirwa aca ku ruhande arareka mukihurira imbonankubone.

Hari abakobwa benshi baba ibitambo by'iki kinyoma. Bahora babaza igihe bazahurira n'umuryango w'umusore bakundana na we agahora avuga ngo "Vuba cyane" imyaka igashira indi igataha. 

Niba ari uku bimeze hagarika uru rukundo hakiri kare kuko arimo aragukuresha agutera igihe kandi hari abasore beza kumuruta bagutegereje.

8. Aba yishakira ko mutera akabariro gusa

Ni gute umusore yaba mu rukundo ataryoshya urukundo? Kwibera mu buriri gusa? Ntashaka ko mutembera, ntashaka kugusohokana,... Niba ari uko bimeze mubwire ngo "OYA" kuko arimo kugukoresha. Igihari ni uko afite undi mukobwa akunda ku ruhande.

9. Nta mushinga ndetse ntaba ashaka kuvuga ku hazaza hanyu

Iyo umusore akunda umukobwa by'ukuri aramwicaza akamubwira imigambi ye y'ahasaza ndetse akamubwira ibyo yifuza ko bageranaho bombi.

N'ubwo abantu batandukanaye, umusore wa nyawe kandi ukunda umukobwa by'ukuri akaba yifuza ko bazabana bakabyara abana bakubaka umuryango azakora uko ashoboye kugirango ahazaza hamere neza.

10. Iyo umuhamagaye ntiyitaba cyangwa iyo umwandikiye ntasubiza

Ibi bikunze kubaho cyane. Wahita wibaza uti "Ese aracyankunda?" Ari ku murongo ariko iyo umwandikiye ntagusubiza wamuhamagara akakubwira ko ahuze. Nyamara wareba ugasanga ubutumwa wamwandikiye yabusomye. Umubwira ko umukunda ntagusubize?

Ushatse wafata indi nzira. Niba agukunda kuki adasubiza ubutumwa bwawe? Ni gute yagumya kuvuga ngo arahuze kandi afite umukobwa atereta?

Rekeraho gutekereza ko agukunda kuko nta mugabo n'umwe ku isi ujya uburira umwanya umukobwa akunda. Nta mwanya agufitiye ariko hari undi mukobwa awufitiye, aganiriza, ahamagara bagaseka bakishima.

Birababaza ariko gerageza uhe umwanya abandi basore kuko hari umusore uzaza akubwire ko uri umukobwa mwiza w'akataraboneka ahuye na we mu buzima bwe. Uwo mwahoze mukundana bizamurya kuko azaba ahombye umurimbo wa Zahabu w'agaciro gakomeye.

 

Posted On: Oct 12,2022