Abantu bumiwe: Yariye amagi 30 n'ubugari bwinshi cyane - AMAFOTO

Abantu bumiwe: Yariye amagi 30 n'ubugari bwinshi cyane - AMAFOTO

Umugabo uzwi cyane muri Kenya yabaye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kurya amagi 30 wenyine.

Si ayo magi gusa yariye kuko yayavanze n’ibitunguru n’inyanya abirisha ubugali.

Yarangije iryo rufunguro ritubutse mu minota mike.

Amafoto n’amashusho ari kurya ibyo biryo yagiye ahagaragara atuma abantu benshi bacika ururondogoro.

Icyakora amazina ye n’uduce akomokamo ntibyigeze bitangazwa n’Ikinyamakuru Kenya Post dukesha iyi nkuru.

Posted On: Oct 10,2022