Umugore yahishuye uko yabyaranye na se incuro 5 zose kubera impamvu itangaje. Nyuma haje kuba ikintu kibabaje cyane

Umugore yahishuye uko yabyaranye na se incuro 5 zose kubera impamvu itangaje. Nyuma haje kuba ikintu kibabaje cyane

Nov 02,2022

Aziz Kibibi yatangiye guhohoterwa na Se umubyara ubwo yari afite imyaka 8 gusa. Uyu mugabo yegukanye igihembo cy'umuyobozi mwiza(Director) mu byo gukora umuziki yaahawe na MTV.

Bitangira ngo uyu mugabo yabwiye umukobwa we ko ari kumwigisha uko azavamo umugore mwiza gusa ngo byagiye birushaho kuba bibi ndetse biba akamenyero kumuhohotera kugeza babyaranye incuro 5 zose.

Nyina wa Kibibi ngo yaba yari azi ibi byose byabaga ku mwana we gusa ngo umugabo we Ayinde yari yaramubwiye ko arimo kuvura umukobwa we indwara ikomeye.

Kibibi avuga ko ubwana bwe bwatangiye nk'ubw'abandi bose aho yabanaga n'umuryango we, nyina, Se, Nyirakuru na Sekuru bari baravuye muri Jamaica. Yari afite umwarimu umwigishiriza mu rugo ariko yari yemerewe gukina n'abandi bana baturanye.

Ubwo yari atangiye kuba umwangavu ni bwo yatangiye kubona indi sura ya Se itandukanye.

Yagize ati: "Yambwiye ko ntasanzwe. Mu gutangira yambwiye ko ari ukunyigisha uko nzavamo umugore mwiza. Igihe cyaje kugera dutangira kuryamana gusa bikagenda birushaho kuba bibi. Ubwo nagerageza kumurwanya yarankubise ndetse arushaho kuntera ubwoba."

Mu gusobanura ikibimutera uyu mugabo witwa Ayinde yavugaga ko isi igiye gushira kandi ko we n'abana be ari bo bonyine bazarokoka kandi ko yatoranyijwe. Kubyarana n'abana be yibyariye ngo byari uburyo bwo gukora umuryango utagira ubwandu.

Umwana wa mbere yabyaranye n'umukobwa we, Kibibi yavutse nta kibazo afite maze ibi bitiza umurindi uyu mugabo wo gukomeza guhohotera umukobwa we kugirango babyarane abandi bana.

Gusa abana bakurikiyeho ntibagize amanhirwe kuko bavukanye ubusambwa ndetse n'indwara kubera ko bakomotse ku babyeyi bafitanye isano rya hafi cyane.(Umwana na Se).

Kibibi avuga ko yagerageje gutoroka Se kenshi ariko musaza we na murumuna we bakamubuza. Se ngo yari yaramubwiye ko natuza ntatera amahane atazigera akorera murumuna we ibyo yamukoreye. Gusa ngo nyuma Kibibi yaje kuvumbura ko na Se yaje no guhohotera murumuna we.

Kibibi na Murumuna we baje gufara icyemezo cyo kurega se nyuma yo kubona ko ingaruka mbi abana be bahuye na zo bitewe na Se.

Uyu mubyeyi gito yaje gukatirwa imyaka 90, Kibibi n'abana be, murumuna we na musaza we ndetse na nyina bakira batyo ubuzima busa n'ukuzimu babagamo.

Kibibi ubu ameze neza aho afite uruganda ruto rw'imigati, yabashije kwiga ishuri ndetse anateganya gufungura Resitora.