Umuraperi Zilha na Ange Dadaby bahishuye icyatumye bahagarika urukundo rwabo
Umuraperi Zilha uri mu bagezweho muri iyi minsi mu Rwanda yahamije amakuru y’uko yatandukanye na Ange Dababy uzwi mu ndirimbo z’abahanzi bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo n’impamvu yabyo.
Aba bombi batandukanye nyuma y’igihe gito bari bamaranye mu rukundo ndetse ku mbugankoranyambaga zabo nta numwe ugifiteho ifoto y’undi mu gihe mu minsi yashize konti ya buri umwe yabaga iriho amafoto y’undi.
Muri Nyakanga 2022 nibwo hadutse inkuru z’urukundo rw’uyu muraperi ndetse na Ange Dababy uzwi mu ndirimbo z’abahanzi nka ’Iyallah’ na ’No’ za Okkama ndetse na Nyoola ya Bruce Melodie.
Icyakora, ubwo hadukaga inkuru z’urukundo rwa Zilha n’uyu mukobwa, benshi mu bakurikirana imyidagaduro barazikemanze bahamya ko ari umugambi wa Ange Dababy wo gusibanganya amashusho ye yari yagiye hanze yambaye ubusa.
Mu kiganiro na Igihe uyu mukobwa yahakanye ayo makuru icyakora yemeza ko batandukanye.
Ati "Zilha byararangiye rwose kandi nta kintu gikomeye navuga ko twapfuye, yaragiye ndabireka birarangira. Naho ibyo kuvuga ngo gukundana na we byari ugusibanganya inkuru z’amashusho sibyo, kuko gukundana na we nibyo byarakaje umusore twahoze dukundana, afata icyemezo cyo kuyashyira hanze."
Uretse Ange na Zilha yahamije aya makuru y’uko batandukanye avuga ko hari ibyo bananiwe guhuza bagahitamo kubihagarika hakiri kare.
Yagize ati "Hari igihe nyine umuntu uba ubona ko mudahuza, biba byiza kubivamo hakiri kare aho kubigumamo kandi bitameze neza."
SRC: Umuryango