Umuraperi Takoff waririmbaga mu itsinda rya Migos yarasiwe i Houston ahita apfa

Umuraperi Takoff waririmbaga mu itsinda rya Migos yarasiwe i Houston ahita apfa

Nov 02,2022

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari uzwi ku izina rya TakeOff wamenyekanye cyane mu itsinda rya Migos yishwe arashwe ku myaka 28 y’amavuko.

Umuraperi Takeoff, umwe muri batatu bagize itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu gitondo cya kare i Houston nkuko TMZ Hip Hop ibyemeza.

Abashinzwe kubahiriza amategeko, hamwe n’abatangabuhamya benshi, babwire iki kinyamakuru ko ibi byabaye saa munani n’igice za mugitondo.

Ikinyamakuru cya TMZ cyatangaje ko Kirshnik Khari Ball uzwi nka Takeoff yari kumwe na mugenzi we Quavo ubwo habaga gushwana hanyuma umuntu umwe arasa Takeoff mu mutwe cyangwa se hafi y’aho.Yahise agwa aho.

Aba bombi bari bakumwe muri Houston aho bakinaga umukino w’urusimbi uzwi nka dice.

TMZ Hip Hop yabonye amashusho avuye aho, aho Quavo wari wambaye umupira wa orange - n’abandi bateraniye hafi ya Takeoff. Ubwa mbere bagerageje kumwimura, ariko nyuma bamusubiza hasi, Quavo yavugije induru asaba ubufasha.

Polisi yabwiye TMZ ko abandi bantu 2 barashwe bajyanwa mu bitaro mu modoka bwite. Ntabwo hazwi uko bameze. Quavo ntabwo yakomeretse.

Takeoff yari muto mu itsinda rya Migos. Quavo baririmbanaga yari nyirarume, na Offset akaba mubyara we.

Takeoff yavukiye mu Mujyi wa Lawrenceville muri Leta ya Georgia mu 1994. Yatangiye kuririmbana na nyirarume Quavo na mubyara we Offset mu 2008, ubwo bari bafite itsinda bise Polo Club ryaje guhinduka Migos muri 2011.

Uyu muraperi yakoze indirimbo zakunzwe n’abatari bake harimo nkiyitwa “Casper”.