Umwana w'imyaka 16 yagerageje gukiza ababyeyi be barwana. Ibyo bamukoreye biteye agahinda
Umusore w'imyaka 16 yishwe ubwo yageragezaga gukiza nyina warwanaga n'umugabo we.
Zipho Mpazwa yagerageje gukurikira umugabo wa nyina(ntabwo yari se) mu cyumba nyuma y'uko uyu mugabo wari warabataye akaza kugaruka yambuye nyina igikapu.
Uyu mugore avuga ko na n'ubu atarumva ukuntu umugabo yakunze akamwizera mu gihe cy'imyaka 6 yose yaba yarishe umwana we.
Yagize ati: "Narashenjaguritse. Twagize ibibazo mu rushako ndetse gutandukana na byo bizamo ibindi bibazo kubera ko ibintu bitagenze neza hagati yacu gusa sinigeze ntekereza ko azageza ibintu kure bingana gutya."
Tabisa avuga ko uyu mugabo yabanje kubata mbere ho ukwezi kumwe. Gusa ngo yaje kugaruka taliki 5/10 amubwira ko azemera bagatandukana mu mategeko niyemera kumuha Miliyoni 23RWF ndetse n'imodoka.
Tabisa yarasubije ati: "Nta mafaranga nzaguha nta n'imodoka nzaguha kuko namaze imyaka 6 yose nguha buri kimwe wowe n'umuhungu wawe."
Mu gihe cyose bamaranye uyu mugabo ntiyakoraga yari atunzwe na Tabisa.
Ubwo yarimo agenda mu muhanda, Tabisa ngo yaje gufata umwanzuro wo guhungisha abana be uyu mugabo kuko ngo yabonaga uburyo yarakaye ndetse asa n'uwataye umutwe.
Tabisa yaje mu rugo afata igikapu ngo apakiremo imyenda y'abana ubundi abajyane kure y'uyu mugabo ariko uyu mugabo yarabyanze. Aha niho uyu musore witwaga Zipho Mpazwa yagerageje bwa mbere kubyivangamo asaba uyu mugabo wa nyina kumurekera igikapu.
Tabisa ngo yagiye mu cyumba atangira gupakira imyenda gusa mu kanya gato uyu mugabo yahise yinjira arakimushikuza aragitwara maze Zipho Mpazwa aramubona agenda amukurikiye mu cyumba cye ngo amubaze impamvu akoze ibyo.
Zipho Mpazwa yabwiye uyu mugabo wa nyina ati: "Kuki umwambuye igikapu kandi ubona yari arimo kugikoresha."
Aha ngo yibwiraga ko ikibazo k'igikapu bagikemuye ariko akimara kumubwir ibi uyu mugabo ngo yahise amutera icyuma mu mugongo agwa aho.
Tabisa yahise yinjira arwana n'umugabo we kugeza amwambuye icyuma ubundi asaba murumuna wa Zipho gushaka ubufasha. Bamujyanye kwa muganga ameze nabi ndetse uwo munsi yaje kwitaba Imana.
Tabisa yagize ati: "Ndababaye cyane ndetse si nzi icyo nakora gusa nizera ko Zipho azahabwa ubutabera kuko ntiyari akwiye gupfa azize igikapu."
Polisi ya Cape Town ivuga ko yataye muri yombi uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo kwica Zipho Mpazwa.