Umusore yagiye gusaba umukunzi we muri Kajugujugu 2 abantu baratungurwa - AMAFOTO

Umusore yagiye gusaba umukunzi we muri Kajugujugu 2 abantu baratungurwa - AMAFOTO

Nov 02,2022

Umugabo wo mu bwoko bw’aba Kikuyu muri Kenya ari kuvugwa cyane kurusha abandi muri icyo gihugu nyuma yo kujya gusaba no gukwa umukunzi we akagenda aherekejwe n’indege ebyiri za kajugujugu.

Ubwo uyu mukire uzwi ku izina rya John Cena yari agiye gukwa umukunzi we utuye ahitwa Kagio, Kirinyaga, muri Kenya rwagati, yanze kugenda n’imodoka ahubwo akodesha indege ebyiri za kajugujugu, kugira ngo zimutware we n’incuti ze kwa sebukwe.

Ubwo bari bageze kwa sebukwe, izi ndege zaparitse ahari umukungugu uratumuka hanyuma bo babasasira itapi itukura bayicaho bemye berekeza aho ibirori byagombaga kubera.

John, wari wambaye imyenda ya kaki, yegereye umugore we, wari wicaye ku ntebe nk’iy’umwamikazi yambaye imyenda idoze kinyafurika.

Aba batigishije umudugudu uhora utuje ubwo baparikaga izi kajugujugu hanyuma abantu benshi bazuzuraho baje kwihera ijisho ibyabaye.

Amafoto yafatiwe muri ibi birori byaka yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwari umunyamakuru wahindutse pasiteri Muthee Kiengei, wari MC w’ibirori.

Kiengei yashimye inshuti ye, John, amwifuriza ibyiza murugo rwe.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batunguwe n’ibyakozwe na John ndetse bamwe bavuga ko bakwifuza umukunzi umeze nkawe akabakorera agashya.