DRC: Dore impamvu itangaje yatumye abaturage batwika imodoka za MONUSCO
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abaturage baraye batwitse imodoka 2 z’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO).
Izo modoka zatwikiwe ahitwa Kanyaruchinya mu birometero 5 ugana mu mujyi wa Goma.
Ababibonye bavuze ko abaturage bazitwitse bashinjaga ingabo za MONUSCO kugemurira ibikoresho bya gisirikare inyeshyamba za M23.
Ijwi ry’amerika rivuga ko ahagana saa tanu z’ijoro aribwo imodoka za MONUSCO zaturukaga Kiwanja zerekeza I Goma zageze ahitwa Kanyaruchinya zigera kuri bariyeri ya FARDC na polisi ya Kongo zisabwa guhagarara n’abashoferi bakavamo bakerekana ibyo zitwaye.
Aba bashoferi ntabwo bemeye guhagarara biteza akavuyo hanyuma abaturage babimenye bahita bazamuka n’umujinya bahita batwika izo modoka ndetse bazindutse bazikuramo ibyuma.
Amakuru avuga ko muri izo modoka havanwemo imbunda 2 ariko irengero ryazo ntiryamenyekanye ariko bikekwa ko zibwe n’abaturage.
Iyi radiyo ivuga ko abaturage bo mu mujyi wa Goma no hafi y’aho bafite ubwoba ko isaha n’isaha inyeshyamba za M23 zishobora gufata umujyi wa Goma.
Abashoferi bavuga ko abasirikare ba MONUSCO n’aba bashoferi ntawakomeretse ndetse ngo berekejwe mu mujyi wa Goma muri iki gitondo.
Abayobozi ba RDC baravuga ko umutekano ari wose ndetse ko M23 itazagera muri uyu mujyi nubwo uyu mutwe ufite imbaraga zikomeye zatuma bawufata.