Umugabo yahiriye mu nzu yabagamo wenyine bikekwa ko yatwitswe n'umuriro wavuye mu bikarito yari arayeho

Umugabo yahiriye mu nzu yabagamo wenyine bikekwa ko yatwitswe n'umuriro wavuye mu bikarito yari arayeho

Nov 03,2022

Birikunzira Ramadhan uri mu kigero cy'imyaka 55, yahiriye mu nzu ishaje yahoze ari iduka, iherereye mu mudugudu wa Kamata mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Amakuru dukesha abatuye mu mudugudu wa Kamata, bavuze ko uyu mugabo yahiriye mu nzu ishaje yahoze ari iduka iri muri metero 150 uvuye ku biro by'akagari ka Cyanya. Abamubonye bwa mbere bavuga ko yatwitswe n'umuriro waturutse mu bikarito yari aryamyeho.

SP Twizeyimna Hamudun, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba yabwiye InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko Birikunzira yahiye agapfa ndetse ko Polisi yatabaye igasanga yahiye ibimenyesha RIB yatangiye iperereza.

Yagize ati: "Umugabo witwa Birikunzira Ramadhan yasanzwe yahiriye mu nzu ishaje itabamo abantu, amakuru Polisi yayahawe n'abanyerondo ariko abapolisi bagiye gukora ubutabazi bahageze basanga yapfuye. Umurambo we wajyanwe ku bitaro gukorerwa isuzuma ndetse twamenyesheje urwego rw'umugenzacyaha RIB batangiye iperereza kugirango hamenyekane icyo yazize."