Umunyamakuru wa RBA yasabye icuma Minisitiri bimuviramo kwirukanwa ku kazi

Umunyamakuru wa RBA yasabye icuma Minisitiri bimuviramo kwirukanwa ku kazi

Nov 03,2022

Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), rwamaze gusezerera umunyamakuru Lorenzo Musangampfura Christian azira imyitwarire idahwitse.

Nta gihe kinini cyari gishize Lorenzo Musangampfura wakoraga 'Amakuru yo hanze y'ikibuga' kuri Radiyo Rwanda ndetse akanogeza imikino ya shampiyona y'u Rwanda kuri Televiziyo asubiye kuri RBA, nyuma yo kwirukanwa na Radio/TV10 na yo yakoreye amezi make.

Lorenzo Musangampfura yirukanwe, nyuma y'ubutumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter asaba Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Bayisenge Jeannette, amubwira ko nta cupa rye azi.

Uyu musore kuri uyu wa Gatatu yashyize kuri Twitter ye amashusho y’umwana w’umuhungu wagaragaye avuga ko ahohoterwa cyane na nyina umubyara, akavuga ko arambiwe kubana na we.

Muri aya mashusho, uyu mwana w’imyaka 13 y’amavuko yumvikana avuga ko byibura se umubyara amukubita neza, mu gihe nyina umubyara iyo ari kumukibita adatinya kumukubitisha icyo ahuye na cyo cyose.

Ni ihohoterwa uyu mwana wiga mu mashuri abanza yabwiye abaganiraga na we ko arambiwe, bijyanye no kuba atari ’inka’ cyangwa ’ingoma y’abapoloso’ nk’uko yumvikanye abivuga.

Ababonye aya mashusho y’umwana wavuze ko hari n’ubwo nyina umubyara yigeze kumukubita itafari ’rikamuca umutsi’ wo hafi y’akagombambari; bahise batangira gutabariza inzego bireba kugira ngo zishobore kurenganura uriya mwana w’umuhungu.

Ni ubutumwa bwanageze ku barimo Minisitiri Bayisenge Jeannette watangaje ko bamaze gusaba Lorenzo Christian kubandikira mu gikari kugira ngo abahe amakuru arambuye y’uko bagera kuri uriya mwana bakamufasha.

Minisitiri Bayisenge yunzemo ati: "Turacyategereje, ariko natwe tugerageza kureba ko twamenya aho aherereye."

Umunyamakuru Lorenzo mu gusubiza Minisitiri Bayisenge, yamusabye kubanza yamugurira icupa kugira ngo abone ubwamugeza kuri uriya mwana.

Ati: "Erega minister, ikibazo, urabona nawe nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo."

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na we yahise agaruka aramusubiza, amubwira ko iby’agacupa bizaza ubutaha.

Ati: "Nagira ngo watabarizaga umwana, sinari namenye ko ni iby’icupa birimo. Ubwo duhe amakuru y’umwana ibindi ni ah’ubutaha."

Amakuru avuga ko buriya butumwa butakiriwe neza n'ubuyobozi bwa RBA, mbere yo gufata icyemezo cyo kumwirukana burundu.

Ivomo: Bwiza