Abasirikare bakuru b'Uburusiya batangiye kwiga uburyo n'igihe bakoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine

Abasirikare bakuru b'Uburusiya batangiye kwiga uburyo n'igihe bakoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine

Nov 03,2022

Abakuru b'ingabo z'Uburusiya bo ku rwego rwo hejuru mu kwezi gushize baganiriye ku kuntu n'igihe bashobora gukoresha intwaro kirimbuzi ku rugamba muri Ukraine, nkuko abayobozi babiri bo muri Amerika babibwiye igitangazamakuru CBS News.

Perezida Vladimir Putin yari ari muri ibyo biganiro, ni ko abo bayobozi babwiye CBS News ikorana na BBC muri Amerika

Muri aya mezi make ashize, ibiro bya Perezida w'Amerika - White House - byavuze ko bikomeje "kurushaho guhangayikishwa" nuko intwaro za nikleyeri zishobora gukoreshwa.

Ariko byashimangiye ko Amerika nta kimenyetso yabonye cyuko Uburusiya burimo kwitegura gukoresha izo ntwaro.

Ibyo bihuye n'ibyo mbere amasesengura y'ubutasi yo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) yavuze, ko Uburusiya butarimura intwaro kirimbuzi zabwo.

Dmitry Peskov, umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'Uburusiya - Kremlin, yashinje uburengerazuba "gushyushya iyi ngingo ku bushake", nubwo igihe ibyo biganiro byo ku rwego rwo hejuru byo hagati mu kwezi kwa cumi byabereye gifite icyo gisobanuye.