Dore uko wasoma ubutumwa kuri whatsapp uwabukoherereje ntamenye ko wabusomye

Dore uko wasoma ubutumwa kuri whatsapp uwabukoherereje ntamenye ko wabusomye

Nov 03,2022

Ujya wakira ubutumwa kuri Whatsapp ukaba ufite ubwoba cyangwa udashaka ko uwabwohereje abona ko wabusomye?

Ushobora kuba udashaka kuvugana n'uwo muntu, utifuza guhita umusubiza cyangwa hari uwo ushaka koherereza 'screenshot' yabwo mbere y'uko ubusubiza.

Niba uri aha ni uko byigeze bikubaho. Tugiye kukwereka uburyo bworoshye cyane wakoresha ugasoma ubutumwa maze uwabwohereje ntiyegere arabukwa ko wabusomye.

Intambwe ya 1: 

Mu gihe ubonye imburira ko hari ubutumwa buje, reka guhita ubufungura. Uko ubutumwa bwaba bureshya kose cyangwa ufite amatsiko menshi reka kubufungura.

Intambwe ya 2:

Fungura ahaba inzira za bugufi (Shortcuts) kuri telefoni yawe maze ujye muri 'Settings' wemeze 'AIRPLANE MODE' cyangwa 'FLIGHT MODE'.

Gukora ibi bihagarika amamenyesha yose telefoni yoherereza abantu.

Intambwe ya 3:

Ubu noneho byose bimeze neza. Fungura ubutumwa bwawe kuri Whatsapp ubusome witonze uwabwohereje ntazigera amenya ko urimo kubusoma cyangwa wabusomye. 

Nushaka unafate 'Screenshot' ushobora koherereza uwo ushatse wese.

Intambwe ya 4:

Nyuma yo gusoma ubutumwa no gufata 'Screenshot' igihe ari ngombwa, FUNGA program ya Whatsapp.

Hanyuma subira hejuru ufungure ahaba inzira za bugufi ujye muri Settings ubundi ufunge 'AIRPLANE MODE' cyangwa 'FLIGHT MODE'.