Kenya: Indaya zafashe umwanzuro utangaje nyuma yo kubura udukingirizo tumaze kuba imari ikomeye muri iki gihugu

Kenya: Indaya zafashe umwanzuro utangaje nyuma yo kubura udukingirizo tumaze kuba imari ikomeye muri iki gihugu

Nov 03,2022

Abakora umwuga wo kwicuruza ahitwa Busia muri Kenya bavuze ko bafura udukingirizo tukongera gukoreshwa n’abakiriya babo kubera ko ngo twabaye imari ikomeye muri ako gace.

Umwe mu bakora umwuga wo kwicuruza waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko iyi ntara imaze igihe yarabuze udukingirizo tw’abagore n’abagabo kandi buke buhari buturuka muri Uganda.

Ati: "Turasaba leta guha Busia udukingirizo kuko ubuzima bwacu buri mu kaga."

Abandi baturage na bo bavuze ko bafite ibyago byo kubyara abana batateganyije igihe leta itagira icyo ikora.

Umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi mu Ntara ya Busia, Janerose Ambuchi, yavuze ko ibura ry’udukingirizo ryatewe no kugabanuka kw’inkunga bahabwaga n’abaterankunga bo mu mahanga.

Yagize ati: "Ntabwo birangeraho ariko niba biri kuba ntibikwiriye gukomeza kuko ubuziranenge bw’agakingirizo bwagira ingaruka. Ikoreshwa ryako bwa kabiri n’ubwa gatatu kubera kubura utundi bizashyira abantu mu kaga.

Intara (Busia) ifite ikibazo cyo kubura udukingirizo ariko s’ikibazo cya Busia yonyine. Ni ikibazo cy’igihugu cyose. Udukingirizo dutangwa n’abaterankunga binyuze mu kigega mpuzamahanga. Kuri ubu, inkunga yaragabanutse. ”