Uwambaye ikirezi!!! Dore icyo wakora niba aho uba baguca amazi, batabona impano yawe mbese bagufata uko biboneye

Uwambaye ikirezi!!! Dore icyo wakora niba aho uba baguca amazi, batabona impano yawe mbese bagufata uko biboneye

Nov 03,2022

Iyi si: Akenshi, usanga dufite impano zitwihishemo, cyangwa turi n'ibitangaza rwose ariko aho turi batabibona, baturenza ingohe, badusuzugura ("baduca amazi") !Ndakwibira ibanga ry'icyo wakora!! 

Nk'uko bisanzwe, ndabanza nguhe iyi nkuru y'ibyabaye:

Umucuranzi(violoniste) umwe w'icyogere  yariyoberanyije "acurangira abahetsi"  amara iminota 45 aho bategera za metro mu mugi wa New York, muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Abantu bake cyane nibo bahagaze gato bumva injyana, bake cyane bamukomeye amashyi, utudolari bamusigiye ni uduceri 30 gusa tw'ishimwe bamunagiye(nk'ufasha umushonji) .

Nta n'umwe warabutswe ko uwo muhanzi wigize nk'umusabirizi ucurangira ikigage ari icyogere JOSHUA BELL, umwe mu bacuranzi ba violon, umusitari(umu star 🌟) uri mu ba mbere ku isi ya Rurema!

Aho muri iyo mihanda,Joshua yanacuranze imwe mu njyana zikomeye(zigoye) cyane kurusha izindi zose zanditswe akoresheje  violon ye yiguriye ifite agaciro ka miliyoni  3,5 z'amadolari ya Amerika ni ukuvuga miliyaridi zisaga eshatu n'igice mu manyarwanda.

Nyamara kandi,iminsi ibiri gusa mbere y'aho, Joshua Bell yari yakoreye igitaramo gihambaye mu nzu yabigenewe ya Boston kandi icyo gihe iyo salle yarakubise iruzura, kwinjira mu myanya isanzwe yari amadolari 100, ni ukuvuga ibihumbi ijana by'amanyarwanda ku muntu umwe . 

None se? Ibanga ni irihe?

Akenshi usanga hari abantu b'abahanga iwacu batwihishemo,cyangwa abafite impano n'ubwenge karemano,ariko batajya bahabwa agaciro aho bari,mu miryango yabo,mu ngo zabo, mu ntara,mu gihugu cyangwa bagasuzugurwa! Bya bindi by' "uwambaye ikirezi"...  

Nyamara bagira batya bakikebuka bakimenya bakamenya agaciro kabo bakigirira icyizere bakava hasi bakimuka cyangwa bakava mu ba batabaha agaciro, ugasanga baratumbagiye kandi bakagira icyo bageraho! 

Zirikana ibi: 

✔️Niba uba mu baguca amazi kandi ufite impano n'ubwenge,funga amavalisi.

✔️Witindiganya,menya ko hakurya y'ubwoba hari ubuzima.Zinga utwangushye! Wikwihambira ahantu utanezerewe!!

••••Narabigerageje, kandi sinjye gusa, hari benshi babikoze, burya iwanyu ni ho honyine bagusuzugura! Bambaye ikirezi(wowe) ariko ntibazi ko cyera!! Jya aho agaciro kawe kagaragara!••••