Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu ngabo z'u Rwanda - AMAFOTO

Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu ngabo z'u Rwanda - AMAFOTO

Nov 04,2022

Madame Jeannette Kagame, Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bageze mu ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda i Gako, ahabereye umuhango wo guha ipeti abofisiye bato bahabwa ipeti rya S/Lieutenant muri RDF.

Kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 04 Ugushyingo nibwo Perezida Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze ipeti rya Sous Lieutenant ku basore n’inkumi 568 basoje amasomo mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abo banyeshuri. Abahawe ipeti rya Sous Lieutenant barimo abamaze umwaka umwe biga amasomo ya gisirikare 475.

Abarangije amahugurwa kuri iki cyiciro bose hamwe ni 568 bagizwe n’abasore 515, na ho abakobwa ni 53.

Muri bo 475 basoje amasomo y’umwaka umwe mu gihe 93 basoje amasomo y’imyaka ine.

Hari abandi basore n’inkumi 24 binjijwe mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu bihugu bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare n’u Rwanda.

Abo banyeshuri bize mu bihugu birindwi birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Qatar, Sri Lanka, Kenya n’u Butaliyani.

Ishuri rikuru rya Gako aba basore n’inkumi basojemo amasomo ryashinzwe mu 2000 rigamije gutanga imyitozo n’amasomo ya gisirikare bijyanye n’igihe ku ngabo z’u Rwanda.

Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu basore n’inkumi barahiriye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) uyu munsi.

Ian Kagame aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Kugira ngo atangire gukorera igihugu muri RDF agomba kubanza kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Source: Umuryango