Ababyeyi be bigize abatoza, yiyumva nk'uruta ikipe - Ibrahimovic yanenze Mbappe n'ababyeyi be

Ababyeyi be bigize abatoza, yiyumva nk'uruta ikipe - Ibrahimovic yanenze Mbappe n'ababyeyi be

Nov 04,2022

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic uzwiho kuryoshya ibiganiro mu bitangazamakuru yumvikanye anenga Kylian Mbappe Lottin wa Paris Saint Germain, amwibutsa ko iyo umukinnyi atakaje ikinyabupfura, ubuhanga bwe mu mikinire bushobora kuburiramo.

Ibrahimovic wakiniye Paris Saint Germain imyaka ine, yavugiye kuri Canal Sport yo mu Bufaransa ko Mbappe yitwara nk'aho ari umukinnyi uruta ikipe, ibyo we abona ko bidashoboka kandi mu busanzwe ari imitekerereze yangiriza umukinnyi.

Zlatan yiyongereye ku bavuga ku myitwarire ya Mbappe isa n'itari myiza ku bo bakinana ndetse n'ubuyobozi bwa Paris Saint Germain, ibyadutse nyuma y'uko yongerewe amasezerano y'imyaka itatu, bikamwungura asaga Miliyoni 317 z'Amapawundi.

Kylian Mbappe wifuzwaga na Real Madrid ariko akayitera umugongo kubera ifaranga rya Paris Saint Germain, ari mu bihe afata imyanzuro ku byemezo byinshi bya PSG ndetse akagaragaza kutishimira bimwe na bimwe nk'abakinnyi babanza mu kibuga, abo ikipe yaguze n'ibindi aba ashaka guhindura.

Iyi myitwarire ya Mbappe w'imyaka 23 y'amavuko yanezwe bikomeye na Zlatan Ibrahimovic uzwiho kudapfana ijambo. Yibukije Mbappe ko ikinyabupfura ari ngombwa kandi ko nta mukinnyi uruta ikipe akinamo.

Yagize ati ''Mbappe ntabwo muziho byinshi mu buzima busanzwe, nzi gusa mu kibuga ari umukinnyi mwiza cyane, gusa iyo utakaje ikinyabupfura uba utakaje uwo uri we.''

''Mbappe yishyize mu mwanya yiyumva nk’ingenzi kurusha ikipe, ariko ntabwo ushobora na rimwe kuruta ikipe kuko bitabaho."

Kylian Mbappe na Zlatan Ibrahimovic

Uretse kuvuga kuri Kylian Mbappe, Zlatan yanenze ababyeyi n'abajyanama b'uyu rutahizamu w'Umufaransa, avuga ko bigize ibikomerezwa ku buryo bimwangiririza ikinyabupfura.

Yagize ati ''Ubu ababyeyi be (Ba Mbappe) bigize abanyamategeko, abamuhagarariye ku isoko, abatoza n'ibindi.. Baravuga mu bitangazamakuru ariko bakwiye guceceka. Ibi bireba umwana wabo kuko umukinnyi asabwa gukora no kugira ikinyabupfura.''

Zlatan ukinira AC Milan kuri ubu, yabaye muri Paris Saint Germain kuva mu mwaka wa 2012 kugeza muri 2016, aho yatwaye ibikombe 12 birimo 4 bya Shampiyona yatwaye yikurikiranye, iby'igihugu ndetse na Super Cups.

Ubwo yavaga i Paris, Zlatan yarekeje muri Manchester United avuga ko ari we mukinnyi ukomeye wabayeho mu mateka ya Paris Saint Germain, aho yashimangiraga ko akwiriye kubakirwa ikibumbano mu murwa hagati, ibyo benshi bafashe nk'ubwiyemezi n'ubundi busanzwe bumuranga.