IPRC-Kigali igiye kongera gufungura nyuma yo gufungwa kubera iperereza
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko IPRC-Kigali izongera gufungura ku ya 7 Ugushyingo nyuma y’ibyumweru bibiri ifunze by’agateganyo.
Iri shuri ryafunzwe kubera kuvugwamo ubujura no kunyereza umutungo wa rubanda.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibi ku ya 4 Ugushyingo.
Igice kimwe cy’iryo tangazo kigira kiti: “MINEDUC iramenyesha ko ikigo kizongera gufungurwa ku banyeshuri bose, abakozi, ndetse n’abantu muri rusange guhera ku wa mbere, 7 Ugushyingo 2022.”
Byongeye kandi, MINEDUC yasabye abanyeshuri basubiye mu rugo kugaruka ku ishuri ku wa mbere bagakomeza amasomo yabo.
Ibi bije nyuma y’aho ikigo gishinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) gitangaje ko kigiye kurangiza iperereza nubwo kitagaragaje igihe ntarengwa.
Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira yagize ati: "Iperereza nirimara kurangirira aho ibyaha byakorewe (ikigo cya IPRC-Kigali), tuzamenyesha inzego zibishinzwe kongera gufungura."
Iki kigo gikorera ku Kicukiro cyafunzwe mu byumweru bibiri bishize ubwo bamwe mu bayobozi bakuru bacyo batabwaga muri yombi.