Umugore yahishuye ukuntu umugabo we yamujyanye mu ishyamba akamukata ibiganza byombi. Reba ibyakurikiyeho
"Nararize ndatakamba ndamwinginga ngo ntumbabaze."
"Yansabye gufunga amaso, atangira kuntema amaboko."
"Yanjyanye mu ishyamba, ahantu hitaruye. Aransakuza ati:" Shyira amaboko yawe ku giti! "
Iyi ni inkuru ya Margarita Gracheva, Umurusiyakazi w’imyaka 26, wahohotewe n’umugabo we.
Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwamaze gufata icyemezo cyo kumushyigikira, rwemeza ko guverinoma y’Uburusiya igomba kumwishyura 400.000 by’amadolari y’indishyi y’uko yishe amategeko ahana ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Mu Ukuboza 2017, nyuma yo gusiga abana be mu kigo kirera abana, Dmitry Grachev, wahoze ari umugabo wa Margarita, yamujyanye mu ishyamba riri mu nkengero za Moscou.
Ako kanya, yamuciye ibiganza byombi akoresheje ishoka.
Nyuma y’ibyo, yamujyanye mu bitaro ari kuvirirana maze aha abaganga agasanduku karimo ikiganza cy’iburyo cy’umugore we. Hanyuma yishyikirije polisi.
Urubanza rwa Margarita rwerekanye ko amategeko ahana ihohoterwa rikorerwa mu ngo atagaragara, nyuma y’ibyaha byinshi byakuwe mu gitabo nshinjabyaha mu 2017 ku butegetsi bwa Vladimir Putin.
Uwahoze ari umugabo we yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka 14.
Igihugu cy’Uburusiya cyamaganye raporo za Human Rights watch ku bibera iwabo kivuga ko yangiza isura yacyo.
Icyakora kubera ibyabaye kuri Margarita, byagaragaye ko ihohoterwa rikorerwa abagore riri ku rwego rwo hejuru mu Burusiya