Umukobwa wigeze gukundana na Rwatubyaye Abdoul yitabye Imana

Umukobwa wigeze gukundana na Rwatubyaye Abdoul yitabye Imana

Nov 06,2022

Hamida wakundanyeho na myugariro w’ikipe ya Rayon Sport, Abdoul Rwatubyaye yitabye Imana azize uburwayi.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’umuvandimwe we atangaza iby’urupfu rwe, yagize ati: “Amahoro y’Imana abane namwe nshuti bavandimwe, nagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye Hamida (Tracy) yatuvuyemo.”

Asoza asabira amasengesho yihariye roho y’umuvandimwe, ngo abashe kuruhukira mu mahoro. Iyi nkuru ibabaje ikaba isakaye nyuma y’iminsi micye Hamida atangaje ko arembejwe cyane na Kanseri yo mu maraso, aho yavuze ko atakibasha gutambuka, agendera mu kagare.

Hamida yari umukobwa w’umunyarwandakazi ariko wari utuye mu gihugu cya Indonesia. Urukundo rwe na Rwatubyaye rwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2019, ariko mu minsi ishize bari baherutse gutandukana.

Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye bose.

Hamida witabye Imana Yari aherutse gutanga ko arembye cyaneUbutumwa butangaza iby'urupfu anasabirwa amasengesho yihariye.