Rusizi: Umugabo yafatashwe asambanya abana 2 b'abakobwa ashyirwa mu biro by'akagari. Reba ibyamubayeho

Rusizi: Umugabo yafatashwe asambanya abana 2 b'abakobwa ashyirwa mu biro by'akagari. Reba ibyamubayeho

Nov 06,2022

Umugabo wakekwagaho icyaha cyo gusambanya abana babiri b'abakobwa yiyahuriye mu biro by'akagari.

Umugabo witwa Babe Hamisi ifite imyaka 42,   yiyahuriye mu biro by'akagari ka Shara mu murenge wa Muganza hafi y'uruganda rwa Cimerwa. Uyu mugabo washyizwe mu biro by'akagari kugira ngo urwego rw'ubugenzacyaha RIB, rumujyane kuri station ya Muganza kubera icyaha yakekwagaho cyo gusambanya abana babiri b'abakobwa bafite imyaka 10 na 13.

Bakeka ko yiyahuye akoresheje inzitiramibu yakuye mu kagari aho zibikwa mbere y'uko zihabwa abaturage. Amakuru dukesha abaturage batuye mu mudugudu wa Busasamana babwiye InyaRwanda ko bamenye ko Hamisi yiyahuye mu masaha ya saa kumi n'ebyiri za mu gitondo.

Amakuru avuga ko yafashwe n'inzego z'umutekano mu ijoro ryo kuwa Gatatu Tariki ya 4 Ugushyingo 2022 rishyira kuri uyu wa Gatandatu Tariki 5 Ugushyingo 2022.

Umwe mu baturage batuye mu Kagari ka Shara, yavuze ko Hamisi yafashwe akekwaho gusambanya abana n'abakobwa abashukishije amafaranga. Uyu muturage yavuze ko Hamisi yafatiwe mu cyuho ari kumwe n'abana yasambanyije abashukishije amandazi yabaguriye.

Dr Kibiriga Anicet,umuyobozi w'akarere ka Rusizi yemereye Inyarwanda.com aya makuru.

Agira Ati "Nibyo hari umuturage wari ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana ,yiyahuriye mu biro by'akagari aho yari yashyizwe bategereje RIB ko imujyana . Ku cyaha yari akurikiranweho cyo  gusambanya abana, ubutumwa duha abaturage n'uko ababyeyi bagomba kurinda babo igihe batarikumwe bakamenya aho bagiye kuko bashobora guhohoterwa nkuko byagenze ku bana yakekwagaho gusambanya."

Dr Kibiriga Anicet yavuze ko uyu mugabo harimo gukorwa iperereza kugirango hamenyekanye niba nta bindi bibazo yari afite byatumye yiyahura.