Umwana w'imyaka 2 yishwe n'imbunda ya se none Se nawe ari mu kaga gakomeye

Umwana w'imyaka 2 yishwe n'imbunda ya se none Se nawe ari mu kaga gakomeye

Nov 06,2022

Abashinzwe iperereza bemeje ko Warren Bennett Oser, ufite imyaka 2, yinjiye mu gikamyo cya se aciye mu muryango ufunguye,afata imbunda yari yashyizwemo urusasu arayikisha birangira yirashe.

Uyu mwana muto wo muri Carolina y’Amajyaruguru yasanze iyi mbunda mu gikamyo cya se arirasa, none se akurikiranyweho icyaha.

Abashinzwe iperereza bavuga ko bageze aho byabereye mu cyaro cya Johnston County basanga uyu muhungu afite igikomere y’isasu.

Warren Bennett Oser, yahise ajyanwa mu bitaro byegeranye aho yirasiye, ari naho byaje gutangarizwa ko yapfuye.

Abashinzwe iperereza bemeza ko uyu mwana w’imyaka 2 yuriye mu gikamyo cya se aciye mu muryango ufunguye,ahasanga imbunda irimo urusasu. Abayobozi bavuga ko yatangiye gukinisha iyi mbunda maze yirasa ku bw’impanuka.

Nk’uko ABC 11 ibivuga, se w’uyu mwana, Warren Tyler Oser, aregwa kuba yarananiwe kubika neza imbunda yekandi abizi ko afite abana bato.

Ibiro bishinzwe umutekano mu ntara ya Johnston bwavuze ko urupfu rw’uyu muhungu ari "impanuka ibabaje."

Urupfu rutunguranye rw’uyu muhungu rwababaje umuryango we cyane.

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye WRAL News ati: "Tugomba gukusanya amafaranga yo gushyingura tutigeze dutekereza, ku mwana w’imyaka 2." Abaturage bakusanyije amadorari arenga 20.000 ku rubuga rwa GoFundMe kugirango bishyure amafaranga yo gushyingura uyu muhungu.