Ujya ugira bibazo bya bateri? Reba ko udatunze muri telefoni yawe imwe muri izi porogaramu 16 zuzuye malware(virusi)
Havumbuwe porogaramu 16 zitunzwe n'abasaga miliyoni 20 kuri telefoni zabo zakozwe n'abantu bagamije kunguka amafaranga menshi kuko zigenda zisura imbuga zitandukanye zikanakanda ku matangazo yamamaza nyiri telefoni atabizi ari byo bituma aba bazokoze babona amafaranga.
Ese Virusi cyangwa Malware ya telefoni ni iki?
Ubusanzwe hamenyerewe virusi ziba amakuru muri telefoni cyangwa se zamudasobwa maze zikayoherereza abazikoze. Gusa kuri iyi nshuro hakozwe virusi zishobora gusura cyangwa gufungura imbuga runaka ndetse zigakanda ku matangazo yamamaza nyiri telefoni cyangwa mudasobwa atarabutswe(Background task).
Ibi bigaragazwa gusa no kubona bateri ya telefoni yawe ishiramo umuriro byihuse no mu gihe ntacyo urimo kuyikoresha.
Porogarum(Apps) zirimo virusi ikanda ku matangazo yamamaza
Abakoze izi porogaramu bakoze ku buryo iyi virusi yihisha muri porogaramu nu busanzwe ifitiye akamaro abayikoresha nka gucana itoroshyi, gusoma ibizwi nka QR Code, camera, izihindura ibipimo(urugero metero muri kirometero, metero muri inches, kugenzura ibikorerwa muri telefoni...)
Iyo umaze kuyishyira muri telefoni yawe ihita ikurura amakuru ayifasha gukora ibindi bintu ibikuye kuri murandasi aho abayikoze baba barabishyize. Maze ukabona ari porogaramu isanzwe ya Android ariko irimo ikora ibindi bintu utazi inyuma y'amarido.
Icyo wakora igihe watewe n'iyi virusi
Reka gukoresha telefoni yawe nk'isaha cyangwa 2. Nubona umuriro wayo ugabanutse cyane muri telefoni yawe cyangwa tablet cyangwa se ukabona itangiye kugenda buhoro mu mikorere yayo uzamenye ko hashobora kuba harimo iyo virusi. Icyo ugomba gukora rero ni ugukuramo porogaramu uheruka gushyiramo vuba cyane cyane ugendeye ku byo twavuze haruguru. Niba wibuka igihe telefoni yawe cyangwa tablet yawe yakoraga neza, kuramo porogaramu zose washyizemo nyuma y'icyo gihe.