U Rwanda na RDC byahuriye muri Angola hafatirwa umwanzuro ukomeye ku mwuka mubi uri hagati yabo

U Rwanda na RDC byahuriye muri Angola hafatirwa umwanzuro ukomeye ku mwuka mubi uri hagati yabo

Nov 07,2022

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyemeje gukomeza ibiganiro, biganisha ku guhosha umwuka mubi ukomeje kuba hagati y’ibihugu byombi.

RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu, ibirego u Rwanda ruhakana.

Ku rundi ruhande, u Rwanda narwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Kuri uyu wa Gatandatu, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta w’u Rwanda na mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula, bagiranye ibiganiro i Luanda muri Angola.

Aba bayobozi kandi bagize umwanya wo kuganira na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.

Itangazo ry’ibyavuye muri iyo nama rigaragaza ko mu ntego zayo harimo no kongera kubaka umwuka w’icyizere hagati y’u Rwanda na RDC.

Ni inama yabanjirijwe n’iyahuje inzego zishizwe iperereza rya gisirikare, hagamijwe gusuzuma uburyo hakubahirizwa gahunda yashyiriweho i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022.

Imyanzuro igaragaza ko muri iyo nama, ba minisitiri bemeranyije "gukomeza ibiganiro bya politiki hagati y’abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, nk’uburyo bwo gukemura umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi by’abaturanyi."

Muri iyo nama kandi hemeranyijwe ko hoherezwa itsinda ry’ingabo z’akarere zishinzwe kugenzura ibibazo bishingiye ku mipaka (EJVM), rikajya kugenzura uko ibintu byifashe i Goma.

Imyanzuro kandi ivuga ko inzego zishinzwe abayobozi b’inzego z’iperereza bazakomeza ibiganiro.

Ba minisitiri kandi bemeje ko hakomeza kuba inama zo guhuza ibikorwa ku biganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, basaba umuhuza kwegera ibi bihugu mu gihe bibaye ngombwa.

Iyi nama ibaye mu gihe Perezida Tshisekedi aheruka kuvuga ko mu gukemura ikibazo hagati y’u Rwanda na RDC yari afite uburyo bubiri: dipolomasi n’intambara.

Yavuze ko yabanje ubwo bwa mbere, ariko ngo amaze gusanga butabyara umusaruro, ku buryo yahise asaba urubyiruko kujya mu gisirikare ku bwinshi, hakaafungurwa ibigo bibafasha kujyamo mu ntara 26.

Kuri uyu wa Gatanu RDC yatangaje ko hamaze kuboneka abantu barenga 2000 bashaka kwinjira mu gisirikare.

 

IVOMO: IGIHE