Rubavu: Habereye impanuka ikomeye y'ikamyo. Abaturage bamwe bavuga ko umuhanda umanuka cyane abandi bati: "Ni amagini"
Mu masaha y'igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba habereye impanuka y'ikamyo, yari yikoreye amafi ivuye ku mupaka wa Cyanika mu gihugu cya Uganda.
Mu gihe umunyamakuru wa InyaRwanda yageraga ahabereye impanuka, abaturage bari benshi bakikije umuhanda wuzuye amafi yari mu ikamyo yakoze impanuka.
Umwe mu baturage bari hafi aho yemereye InyaRwanda.com ko ubwo imodoka yakoraga impanuka, uwari kumwe na Shoferi imbere yasimbutse nyamara nyiri ubwite warokotse impanuka avuga ko impanuka yabaye ikamyo ikagwira uruhande rwa Shoferi, we akarokoka atyo, shoferi akahasiga ubuzima.
Uwari kumwe na Shoferi yitwa Yvan (Umugande), yagize ati" Twari turi mu modoka tuvuye ku mupaka wa Cyanika, tugeze mu ikorosi ry'aha imodoka ibura feri. Shoferi yakandagiye iyo hasi biranga arangije arambwira ngo ninifate ubundi nzirike umukandara kuko turapfuye. Imodoka yagiye kugwa igwira uruhande rwe arapfa, njye ndarokoka".
Yvan warokotse impanuka ikomeye
Umushoferi wari utwaye iyi modoka yakuwemo bigoranye, na cyane ko igice cy'imbere cy'iyi kamyo cyose cyari cyangiritse akurwamo yashizemo umwuka, bigaragara ko nawe yangiritse igice cyo hejuru cyane.
Abaturage bahamya ko uyu muhanda umanuka cyane ku buryo impanuka zihabera ziterwa akenshi no gucika feri abashoferi bakabura uko baziyobora, gusa abandi bakavuga ko ari 'Amajyini' aba muri uyu muhanda umanuka uva nyakiriba ujya Mahoko werekeza mu Mujyi wa Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'u Burengerazuba Rukundo Mucyo yahamije iby'iyi mpanuka, asaba abatwara ibinyabiziga kujya bigengesera bakareka gutwara ku muvuduko ukabije. Ati: "Nibyo impanuka yabaye uwari utwaye yahasize ubuzima, uwo bari kumwe yakomeretse".
Iyi kamyo yari yikoreye amafi iyavanye mu gihugu cya Uganda, ku mupaka wa Cyanika.