Cyuzuzo Jeanne d’Arc ukorera Kiss FM yasabwe anakobwa n'umukunzi we - AMAFOTO

Cyuzuzo Jeanne d’Arc ukorera Kiss FM yasabwe anakobwa n'umukunzi we - AMAFOTO

Nov 07,2022

Mu mafoto reba ibyaranze umuhango wo gusaba no gukwa Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc unamenyerewe mu Kiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda wasabwe akanakobwa n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba wari waramwambitse impeta.

Ni ibirori bybaye tariki ya 5 Ugushyingo 2022, nyuma y’amezi 11 yambitswe impeta na Thierry Eric Niyigaba bamaze igihe kinini bakundana.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo witabiriwe n’inshuti n’umuryango wa Cyuzuzo na Niyigaba.

Ibi birori bibaye nyuma y’iminsi 14, Cyuzuzo akorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ’bridal shower’, hagati aho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uteganyijwe muri uku kwezi k’Ugushyingo.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abarimo Andy Bumuntu, Antoinette Niyongira, Aissa Cyiza, Sandrine Isheja Butera, Mucyo Kago Christella n’abandi.

Ibi birori bibaye nyuma y’aho ku mugoroba wa tariki 5 Ukuboza 2021, aribwo Cyuzuzo yasangije abamukurikira amafoto y’umuhango yambikiwemo impeta na Thierry Eric Niyigaba.

Cyuzuzo amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio 10 yamazeho imyaka itatu kuva mu 2012 kugeza 2015 ahava yerekeza ku Isango Star. Yahamaze igihe gito ahita yerekeza kuri Royal FM mu 2016 none ubu akorera Kiss FM.

Cyuzuzo Jeanne d’Arc afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza “Masters” mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga (International Relations).