Umutoza wa Arsenal yavuze amagambo akomeye nyuma yo gucira agahigo kuri Chelsea

Umutoza wa Arsenal yavuze amagambo akomeye nyuma yo gucira agahigo kuri Chelsea

Nov 07,2022

Umutoza Mikel Arteta yamaze gutangaza ku mugaragaro ko ikipe ya Arsenal iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe nyuma yo kuba umutoza wa mbere wa The Gunners watsinze cyane kurusha abandi bose mu mikino 150 ya mbere.

Igitego cyo mu gice cya kabiri cya Gabriel cyatumye The Gunners igaruka mu rugamba rwo guhatanira Premier League.

Arteta yatsinze imikino 87 nk’umutoza wa Arsenal akaba arusha intsinzi eshanu Arsene Wenger wari ufite aka gahigo.

Wenger anganya na George Graham ku ntsinzi 82 nyuma y’imikino 150, hamwe na Harry Bradshaw kuri 78, Tom Whittaker kuri 75 na Terry Neill kuri 72.

Mu gihe Granit Xhaka yashimiraga abafana ba Arsenal uko bitwaye kwa Chelsea, Arteta yemeye bwa mbere muri iyi shampiyona ko ikipe ye ishaka igikombe cya shampiyona.

Arteta yagize ati: "Turi mu rugamba rwo gushaka igikombe uyu munsi. Mu mupira w’amaguru, uyu munsi n’ejo biratandukanye cyane. Ariko reka twishimire iki gihe.

Manchester City ifite umutoza mwiza cyane ku isi, ikipe nziza ku isi. Babigaragaza buri gihe mu marushanwa yose.

Tugomba kububaha cyane. Turimo turushaho kuba beza nk’ikipe, duhatana cyane kurushaho, tubona umusaruro mwiza muri iki gihe. Biragaragara ko umwaka w’imikino ugitangira. Tugomba kubikomeza.

Izaba ari marato ndende, ndende cyane ariko twagize intangiriro nziza."

Arsenal iracyayoboye shampiyona n’amanota 34 kuri 32 ya City iri ku mwanya wa kabiri ndetse isigaje umukino wa Wolves kugira ngo shampiyona ihagarare abakinnyi bajye mu gikombe cy’isi.