Gen. Muhoozi yeruye agaragaza ko ashyigikiye M23

Gen. Muhoozi yeruye agaragaza ko ashyigikiye M23

Nov 07,2022

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko atabona M23 nk’umutwe w’iterabwoba ndetse ko nta we ukwiye kuwurwanya kuko ari abantu baharanira uburenganzira bwabo.

Ibi Gen Muhoozi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022 abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati "Ku byerekeye M23, ntekereza ko ari bibi, bibi cyane ku muntu warwanya abo bavandimwe bacu.

Ntabwo ari ibyihebe! Bararwanira uburenganzira bw’Abatutsi muri Congo.”

Abivuze mu gihe Guverinoma ya RDC yatangiye gushinja Uganda gushyigikira uyu mutwe umaze igihe uri mu mirwano n’ingabo za FARDC.

Mu busanzwe RDC ivuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba idashobora kugirana nawo ibiganiro ni mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe bo bavuga ko baharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bahohoterwa ndetse ntibahabwe agaciro muri iki gihugu.

Ingabo za Uganda ni zimwe mu ziri muri Congo, zikorana n’iza Leta y’icyo gihugu, FARDC mu bikorwa byo guhangana n’inyeshyamba za ADF.

Abategetsi bo muri RD Congo ntacyo baravuga ku magambo ya Gen.Muhoozi, gusa ashobora kudobya umubano w’ibihugu byombi, dore ko mu myigaragambyo iheruka kubera i Goma, hari amagambo yo kwikoma Uganda yari ku byapa bya bamwe mu bigaragambya.

Umutwe wa M23 umaze kwigarurira Rutshuru n’uduce twinshi mu gihe uvuga ko utazahagarika intambara leta ya RDC nitemera ko bagirana ibiganiro.