Indege y'intambara ya Congo Kinshasa yavogereye ikirere cy'u Rwanda ndetse igwa ku kibuga k'indege i Rubavu
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko iyi ndege yaguye ku kibuga cya Rubavu saa tanu na makumyabiri za mu gitondo ihita ihaguruka isubira aho yaturutse.
Rivuga ko nta gikorwa cya Gisirikare ingabo z’u Rwanda zakoze mu gusubiza kuko iyi ndege yasubiyeyo amahoro.
Mu gusoza rigira riti "abayobozi b’u Rwanda bamaganye ubu bushotoranyi bwa Guverinoma ya RDC bwamenye iki kintu."
Uruhande rwa DR Congo ntacyo ruratangaza ku bivugwa n’u Rwanda.
Ku cyumweru, ku kibuga cy’indege cya Goma muri DR Congo hagaragaye indege ebyiri z’intambara bivugwa na bamwe ko zije mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.
Ntibizwi neza niba imwe muri izi ndege ariyo yaba ivugwa mu itangazo ry’u Rwanda ryo kuri uyu wa mbere.
DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda yagiye ihakana kenshi.
M23 ubu igenzura igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Umuvugizi w’ingabo za DR Congo aherutse kuvuga ko urubyiruko rw’Abanye-Congo rubarirwa mu bihumbi rumaze gusaba kujya mu ngabo, kuva ku wa kane ubwo Perezida yaruhamagariraga "kwinjira mu gisirikare ku bwinshi" kuko "intambara abaturanyi badushojeho isaba ibitambo bya buri umwe muri twe".
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu, umuvugizi w’ingabo za Repubuilika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge, yavuze ko ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare ubu birimo kubera mu murwa mukuru Kinshasa n’i Goma mu burasirazuba bw’igihugu.
Muri icyo kiganiro kandi yari ari kumwe na Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru akaba n’umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya.
Jenerali Ekenge yagize ati: "Abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha i Goma, i Goma honyine".
Mu kiganiro cyo kuri radio cya BBC Focus on Africa cyo ku wa gatanu, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko amagambo ya Tshisekedi yo gushishikariza urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi ari "ukwikundisha ku baturage guciriritse" kandi "guteje ibyago".
Yanavuze ko ari "amayeri yo mu matora", ateganyijwe mu mwaka utaha.
Makolo yahakanye avuga ko leta y’u Rwanda idafasha M23, avuga ko "myinshi mu mitwe yo muri DRC mu by’ukuri yatangijwe inaterwa inkunga n’abanyapolitiki b’Abanye-Congo".
Avuga ko DR Congo idakwiye kugerageza kwegeka ibibazo byayo ku bindi bihugu mu gihe "yananiwe guha umutekano abaturage [bayo]".
Ariko kuri BBC Focus on Africa radio, Minisitiri Muyaya yashinje u Rwanda gushaka "gutuma iki gice cya DRC gikomeza kutagira umutekano kugira ngo rushobore gukomeza ubusahuzi bw’umutungo w’amabuye y’agaciro yacu nkuko rumaze imyaka 25 rubikora".
M23 ubu igenzura ibice bitandukanye bya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, birimo umujyi mukuru w’iyi ntara n’ikigo cya gisirikare kinini cya Rumangabo.