Dore impamvu umwana w’uruhinja aseka mu gihe aryamye asinziriye

Dore impamvu umwana w’uruhinja aseka mu gihe aryamye asinziriye

Nov 08,2022

Hari ubwo ababyeyi babona abana babo baseka mu gihe baryamye kandi basinziriye, bikababera urujijo rukomeye cyane. Muri iyi nkuru turagufasha gusobanukirwa n’impamvu yabyo.

Mu bijyanye n’ubuvuzi, iyo umuntu aseka mu gihe asinziriye babyita ‘Hypogeal’. Ibi byaba kuri buri wese ku myaka iyo ariyo yose. Umwana muto rero ukivuka aba afite amahirwe menshi yo guseka mu gihe aryamye kandi asinziriye.

Ibi rero bitera ababyeyi benshi guhangayika, batekereza ko umwana ashobora kuba afite ikibazo gikomeye. Ihuriro ryo guseka mu gihe aryamye ndetse n’uburyo amaso aba akora bigaragarira mu cyitwa ‘REM’. Muri iki gihe umwana aba ari guseka nibwo inzozi ze ziba zishobora gutangira kumwigaragariza.

Ikintu nyirizina gitera umwana guseka, ntabwo gisobanurwa neza cyane nk’uko ikinyamakuru ‘Healthline’ kibitangaza. Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe n’inyigo z’abaganga batandukanye, byagaragaje ko guseka k’umwana muto usinziriye gusobanurwa nk’ibisubizo aba ashaka kugaragara ku nzozi ze aba arimo kurota, cyangwa yarose mu gihe asinziriye.

Ibikorwa umuntu agaragaza mu gihe ari mu nzozi akenshi biba byakozwe we atabizi, akenshi bikaba bitewe n’inzozi ze cyangwa ibyiyumviro bye n’intekerezo ze.

Ababyeyi bagirwa inama yo kutajya bahangayika kubera umwana yasetse ari mu nzozi, gusa bagirwa inama yo kubikurikirana mu gihe byaba bibaye kenshi byikurikiranya akabona kugana muganga.

Inkomoko: OperaNews

TANGA IGITEKEREZO CYANGWA UBAZE IKIBAZO UCIYE KURI FACEBOOK PAGE YACU: >>KANDA HANO