Umupasiteri yabwirije muri Gare arangije yaka Ituro ry'Imana. Reba ibyo abagenzi bamukoreye

Umupasiteri yabwirije muri Gare arangije yaka Ituro ry'Imana. Reba ibyo abagenzi bamukoreye

  • Umupasiteri yahawe ibiceri 70RWF nk'ituro nyuma yo kubwiriza arayanga avuga ko ari make

  • Umupasiteri yashinje abantu gusuzugura Imana nyuma y'uko umwe atanze ituro ry'amafaranga 70

Nov 09,2022

Umupasiteri ukiri muto wo muri Nigeria yanze ituro ry’ama Naira 30 angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 70 yahawe nyuma yo kubwiriza nk’ituro.

Uyu mupasiteri yabwirizaga muri gare hanyuma arangije asaba abagenzi guha Imana amaturo.

Umugenzi umwe yatanze amafaranga y’ama Naira akoreshwa muri Nigeria 30, maze uyu mupasiteri ararakara.

Yanze iri turo avuga ko ari rito kandi ashinja uwaritanze gusuzugura Imana.

Yavuze ko yanze iri turo nk’uko Imana yanze ituro rya Esawu muri Bibiliya.

videwo y’uyu mupasiteri yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe yagize ati: “Ikibazo cyanjye, ni ukubera iki abapasitori bamwe badafite ikindi bakora cyunganira umuhamagaro wabo, bagomba guhabwa amaturo cyangwa icya cumi kugira ngo babeho?"

Undi ati "Ni ki ama naira 30 yamarira umuntu mukuru muri Nigeriya ubu? Abapasiteri na bo ni abantu, bamwe muri mwe muha abana banyu bato 1000 cy’Amanaira yo kurya saa sita."

ESE WOWE UBONA UTE AMATURO N'UBURYO YAKWAMO N'ABAPASITORO CYANGWA ABAKOZI B'IMANA MURI IYI MINSI? DUHE IGITEKEREZO CYAWE KURI FACEBOOK PAGE YACU: >>KANDA HANO