Rulindo: Umukobwa yagabanyije imyaka kugirango afungishe uwo babyaranye. Reba ibyamubayeho
Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Tumba Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano agamije kugaragaza ko umusore babyaranye yamuteye inda ataruzuza imyaka y’ubukure.
Uyu mukobwa wo mu Mudugudu wa Rugando mu Kagari ka Nyirabirori mu Murenge wa Tumba, yamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi rwashyikirije ikirego uru Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi ku ya 07 Ugushyingo 2022
Akurikiranyweho icyaha cyo guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, gihanwa n’ingingo ya 277 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7) no gutanga ihazabu ya Miliyoni imwe (1 000 000 Frw).
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyakozwe n’uyu mukobwa ubwo yajyaga gushaka ibyangombwa by’ibicurano, akiyita amazina ya murumuna we, akanashaka icyemezo cy’igihimbano cy’umwana yabyaye.
Ngo ibi byose yabikoze agamije gushaka kugaragaza ko yabyaye ataruzuza imyaka y’ubukure kugira ngo umusore babyaranye azahabwe ibihano biremereye.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubu buriganya bukekwa kuri uyu mukobwa bwatahuwe ubwo yajyaga gutanga ikirego, bikaza gutahurwa ko yareze mu mazina atari aye.
Buvuga ko ibi byamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamuzi neza kandi bazi ko yujuje imyaka y’ubukure.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mukobwa, yemeye icyaha, akavuga ko yakoze buriya buriganya abitewe n’umujinya wo kuba umusore babyaranye yaranze kumufasha, bigatuma akora biriya byose agamije kwihimura.
Mu kirego cyabwo, Ubushinjacyaha buvuga ko ibitangazwa n’uregwa ari urwitwazo, ahubwo ko yakoze biriya bikorwa abigambiriye ndetse abizi neza ko bigize icyaha gihanwa n’amategeko.
Src: Ukwezi