Abaturage ba Kangondo na Kibiraro ahazwi nka BANNYAHE batsinzwe urubanza baburana n’Umujyi wa Kigali

Abaturage ba Kangondo na Kibiraro ahazwi nka BANNYAHE batsinzwe urubanza baburana n’Umujyi wa Kigali

Nov 12,2022

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ikirego cy’imiryango irega umujyi wa Kigali nta shingiro gifite. Urukiko rwategetse ko bimukira mu nzu nk’ingurane ikwiye mu mafaranga. Barega umujyi wa Kigali kubimura ku gahato.

Uru rubanza rwarebaga imiryango 22 yareze mu cyiciro cya mbere cy’abaturage bahoze batuye I Nyarutarama mu midugudu ya Kangondona Kibiraro. Umucamanza yavuze ko kimwe n’abandi baturage bakiriye amazu n’aba baburanaga n’umujyi wa Kigali bakwiye kwakira ingurane ikwiye y’amazu yo mu Busanza mu karere ka Kicukiro.

Umucamanza yavuze ko aba baturage bimuwe kubw’ibikorwa by’inyungu rusange bitandukanye n’ubwo umujyi wa Kigali waburanaga uvuga ko bimurwa kubera bari batuye mu kajagari. Urukiko rwavuze ko ntaho rwahera rwemeza ko aba baturage bahabwa ingurane ikwiye mu mafaranga mu gihe bagenzi babo bemeye kwimukira mu mazu ku bwumvikane n’umujyi wa Kigali. Rwavuze ko abantu bose imbere y’amategeko bareshya.

Ku ngingo yo kuba bararegeraga guhabwa indishyi y’amafaranga atanu ku ijana y’ubukererwe bwo gutinda kubimura, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko umujyi wa Kigali utatinze kubimura kuko wahuye n’ikibazo cy’icyorezo cya COVID 19. Ni mu gihe iki kibazo cyo kubimura gifata umuzi mu mwaka wa 2017, icyorezo cya COVID-19 cyo cyadutse ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2020.

Umucamanza kandi yavuze ko aba baturage hari aho batatakambiye inzego zibishinzwe ku gihe ngo bagaragaze icyo bita akarengane. Nyamara bo bakavuga ko nta gihe batahwemye kugaragaza akababaro kabo. Kuri David Munyeshuli , na we wimuwe Kangondo ntiyemeranya n’umucamanza.

Mu kiganiro umunyamategeko Innocent Ndihokubwayo wunganira imiryango 16 muri 22 yahaye IJWI RY’AMERIKA dukesha iyi nkuru yavuze ko icyemezo cy’umucamanza kitabashimishije kandi ko kitarimo ubushishozi. Kuri Ndihokubwayo icyemezo kuri izi manza kidakosotse byazagira n’ingaruka mu bihe biri imbere.

Hasigaye indi miryango isaga muri 80 ikiburana n’umujyi wa Kigali. Bose baraburana guhabwa ingurane ikwiye mu mafaranga. Ubu aho bari batuye hahindutse amatongo.

 

IJWI RY’AMERIKA