Umukobwa w'imyaka 24 yiyahuye arapfa nyuma yo kwangwa n'umusore bakundanaga
Umukobwa w’imyaka 24 ukomoka i Lilongwe muri Malawi,yiyahuye arapfa nyuma yo kunanirwa kwakira ko yatandukanye n’umusore yakundaga cyane.
Uyu Mary Fulu wiyahuye ku wa 2 Ugushyingo 2022, yari umunyeshuri ariko ari na rwiyemezamirimo.Yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kumenya ko umukunzi we yamutaye yishakira undi undi mukunzi.
Umuvugizi wa sitasiyo ya Polisi ya Kanengo, Gresham Ngwira, wemeje ibyabaye mu cyumweru gishize, yavuze ko Mary yacitse intege nyuma yo kumenya ko umukunzi we yahagaritse umubano wabo.
Raporo ya polisi igira iti: "Uyu mugore yagiye mu bitaro bya Bwaila kwivuza no kugirwa inama. Icyakora, muri iki gitondo yapfuye yiyahuye. Yagiye bucece,yinjira mu cyumba cy’abahungu arimanika."
Raporo yongeraho ko abapolisi bo kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanengo hamwe n’abaganga basuye aho umurambo wajyanywe gusuzumirwa nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa hanyuma ibizamini bigaragaza ko urupfu rwe rwatewe no kunigwa n’umugozi.
Icyakora, amakuru yegereye umuryango wa nyakwigendera avuga ko uyu musore uzwi ku izina rya Neil, ukomoka ahitwa Blantyre, yahagaritse umubano wabo nyuma yo gutera inda undi mugore.
Umunsi yiyahuye, Mary yari yanditse kuri Twitter ati: "Twari tuberanye."
Byongeye kandi, iminsi mike mbere y’urupfu rwe, yanditse ubutumwa bwiganjemo kwiyahura no kwiheba.