Chiffa wari umukunzi wa Yvan Buravan yahishuye isezerano yamuhaye ndetse avuga ko agomba kurisohoza

Chiffa wari umukunzi wa Yvan Buravan yahishuye isezerano yamuhaye ndetse avuga ko agomba kurisohoza

Nov 12,2022

Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan, yasangije abamukurikira amafoto ye bwite yongeraho ubutumwa bwazamuye amarangamutima ya benshi bamurata ubutwari.

Nyuma y'iminsi ikomeye ari kunyuramo yo kubura umukunzi we Yvan Buravan, Chiffa yafashe umwanya avuga ko gukomera afite muri we ari uguhigura umuhigo yahaye Yvan Buravan.

Mu butumwa yaherecyesheje amafoto ye, yagize ati: "Namusezeranije gukomera."

Benshi mu babonye aya magambo, bavuze ko afite ubutwari. Uwitwa Gal yagize ati: "Ni wowe mwari nabonye w'umunyembaraga kandi nzi ko aho ari atewe ishema nawe."

Abandi nabo bamurase ubwiza bavuga ko Yvan Buravan yari azi guhitamo. Uwitwa Patrick yagize ati: "Uri mwiza bitangaje, niyo mpamvu Yvan Buravan yavuze ko afite Malayika, akomeze kuruhukira mu mahoro."

Uyu yakomozaga ku ndirimbo ya Yvan Buravan iri no mu zatumye agira igikundiro cyo hejuru yise 'Malaika', avuga bishoboka cyane ko ubwiza bwa Chiffa ari bwo bwatumye agira iyi nganzo.

Chiffa akaba ateye intambwe yo gushyira amafoto ye hanze nyuma y'uko ubundi butumwa bubiri bwariho aya Yvan Buravan.

Hari haciyeho iminsi kandi aganirije abakunzi be abasubiza ibibazo by'amatsiko bamufiteho.

Muri iki kiganiro cyabaye kuwa 03 Ugushyingo 2022, yabajijwe ibibazo byinshi anashimwa umuhate n’urugwiro agira n’uburyo yakunzemo Yvan Buravan.

Umwe mu bamukurikira yamubaijije ikintu iteka Yvan Buravan yahoraga amusaba, undi nawe ati: ”Ko ngomba kwiga buri kimwe.” 

Ku kijyanye n'ikintu azi Buravan yamukundiraga, yasubije agira ati: ”Yankundiraga buri kimwe.” 

Ikintu azi Yvan Buravan yakundaga kurya, yavuze ko nawe atari azi impamvu ariko uyu muhanzi yakundaga 'Water Melon'. Ati: ”Watermelon, ariko mu kuri sinari nzi impamvu.” 

Uyu mukobwa ntabwo yigeze amenyekana mbere yo kwitaba Imana kwa Yvan Buravan, ariko yari azwi n'inshuti za hafi z’uyu muhanzi zirimo na Uncle Austin wabaye imbarutso yo kumenyekana yaba ukwa Chiffa na Buravan.

Chiffa yabajijwe ku mpano ikomeye yigeze guhabwa na Yvan Buravan, asubiza agira ati: ”Ubwe yaranyihaye".  Yagarutse kandi ku kuba ibihe bimukundiye na we ubwe yazakora mu nganzo akairimbira abantu.

Imwe mu mafoto ya mbere asangije abamukurikira kuva Yvan Buravan yakwitaba Imana

Aheruka gutangaza byinshi birimo no kuba ari umusilamukazi

 

Yvan Buravan wari umukunzi wa Chiffa yaherukaga gutangaza ko yabonye izuba kuwa 20 Nyakanga Chiffa yatangaje ko afitanye amafoto menshi na Yvan Buravan ariko atayashira hanze