M23 yaba yahanuye utudege 2 twa FARDC
Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo aravuga ko utudege tubiri tutagira abapilote [drones] twa FARDC twarashwe na M23 I Rutshuru,aho intambara ikomeje gufata indi ntera.
Amakuru yari yaje mbere yavugaga ko M23 yarashe kajugujugu abandi bavuga ko ari za ndege zitwa Sukhoi-25.
Amakuru aturuka muri RDC aravuga ko inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira umujyi wa Goma aho ngo ziri ku birometero 10.
Indege z’intambara za Sukhoi-25 biravugwa ko zahungishirijwe mu mujyi wa Kisangani nyuma yo kudatanga umusaruro nkuko byari byitezwe.
Rwandatribune ivuga ko izi ndege zaba zarahagurutse mu mujyi wa Goma mu minsi itanu ishize zijyanwa ku kibuga cy’indege cya Kavumu kiri mu mujyi wa Bukavu.
Izi ndege zahungishijwe nyuma y’amakuru ubutasi bwa ANR bwari bwabonye yavugaga ko Abakomando ba M23 batangiye kwinjira mu mujyi rwihishwa bagamije gusambura izi ndege.
M23(Intare za Sarambwe) ivuga ko ishaka gufata umujyi wa Goma. Ikomeza ivuga ko agace ka Kanyamahoro ziri kukagenzura mu gihe zigitegereje gukomeza urugendo.
Izi nyeshyamba zakomeje gusaba Leta ko yakwemera bakagirana ibiganiro yo iranangira nyamara uyu munsi, Umuvugizi wa Guverinoma yashyize hanze ibyo bifuza kugira ngo bemere kuganira n’izinyeshyamba, mugihe bari barirenze bakarahira bavuga ko bataganira n’umutwe w’itera bwoba.
Umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Kanyarucinya kari mu birometero 5 winjira mu mujyi wa Goma.