Abasore: Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore mwiza
Bimwe mu bintu biranga umukobwa wavamo umugore mwiza mu rugo.
1. Umukobwa ugushyigikira
Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.
2. Umukobwa uzi gukunda
Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.
Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza
3. Udahora yinuba
Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .
Uburanga bwose umukobwa yaba afite aramutse ahora ari umuntu winuba yatera umugabo we kwicuza
4. Umukobwa wigomwa
Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.
5.Akunda gufasha abo arusha ubushobozi
Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n’abatishoboye.
6. Yihanganira ubukene n’igihombo ;
Muri iyi minsi hadutse imvugo ivuga ngo ‘amafaranga ni umushyitsi’, birashobora ko umuntu yaba yari afite akazi abayeho neza bakamuhagarika ku kazi agakena, cyangwa yaba yikorega agahomba, umugore mwiza aba hafi y’umugabo mu gihe cy’ibibazo by’ubukene bagafatanya gushaka uko babisohokamo ariko umugore ukunda ibintu agakabya ahita ata umugabo we akajya gushaka abagifite amafaranga.
7. Amenya kubana neza n’abaturanyi
Iyo umugore azi kubana neza n’abaturanyi bituma urugo rwe rugira amahoro, n’ikibazo kivutse akamenya kwegera abaturanyi bakagikemura.