Ibyafasha umugore gutuma igits1na cye cyegerana vuba nyuma yo kubyara bityo akirinda kutishimirwa n'umugabo we

Ibyafasha umugore gutuma igits1na cye cyegerana vuba nyuma yo kubyara bityo akirinda kutishimirwa n'umugabo we

Nov 15,2022

Imwe mu ngorane abagore bamwe bahura na zo nyuma yo kubyara ni ukubwirwa n’abagabo babo ko mu gutera akabariro nta kintu bacyumva, dore ko icyongera kuryoherwa kikanafasha mu kurangiza ari ukwikubanaho kw’ibits1na. Uku kuvuga ko nta kintu bacyumva biterwa n'uko igits1na kiba kitegeranye nka mbere yuko babyara. Uku kwegerana nyamara ushobora kongera kubigarura ubwawe mu gihe kitari kinini uramutse ukurikije inama ugiye kugirwa muri iyi nkuru.

Ni iki gitera igits1na kutegerana nyuma yo kubyara?

Nyuma yo kubyara usanga imikaya igize igits1na n’ahagikikije yirekura cyane dore ko haba hagomba kunyura umwana. Uku kwirekura rero hari igihe kumara igihe ndetse bikaba byagendanira ko uramutse utabifatiye hafi. Gusa abagore bose ntibibabaho kimwe, zimwe mu mpamvu zituma hirekura cyane harimo:

- Uko umwana wabyaye yanganaga cyane cyane umutwe we

- Kuba utarakoraga ibikomeza imikaya y’igits1na n’ahayegereye igihe wari utwite

- Akoko

- Umwanya wamaze uri gusunika ngo umwana aze

- Inshuro ubyaye (buri nshuro ishyiraho akayo)

- Gusa nubwo igits1na cyiregura ni nako gishobora kwegerana.

Ibyafasha igits1na kongera kwegerana nyuma yo kubyara

. Siporo ya Kegel

. Iyi siporo nkuko mu nkuru yatambutse twayivuzeho ukwayo, ituma imikaya y’igits1na yongera kwegerana kandi bikaba mu gihe gito.

Kumenya uko iyi siporo ikorwa kanda hano. Sobanukirwa siporo ya KEGEL uko ikorwa n’akamaro kayo

Byibuze iyi siporo uyikore inshuro eshatu ku munsi kandi buri nshuro ntijye munsi y’iminota 5 waba utwite na nyuma yo kubyara.

2. Kuzamura amaguru

Iyi nayo twayita nka siporo kuko uba usabwa gukoresha amaguru kandi agafasha igits1na kongera kwegerana.

Ryama ugaramye noneho ugende uzamura amaguru ariko uyabisikanya, uzamure kumwe ukundi kuri hasi. Ukuguru uzamuye ukuzamure kurambuye neza unakumanure utaguhinnye.

Ubikore inshuro eshatu kuri buri kuguru nyuma noneho ujye ujyana ukuguru ku ruhande ukunyujije hejuru y’ukundi ubikore nabyo ubisikanya amaguru.

Nabyo ubikore gatatu kuri buri kuguru hanyuma usubire uko watangiye ubikore byibuze iminota 10, inshuro byibuze 5 ku munsi.

Ibi bisubiranya igits1na mu byumweru hagati ya 6 na 8 ukaba wasubiye uko wari mbere gutwita.

3. Kurangiza

Niba hajemo kurangiza ubwo bivuze gukora gutera akabariro. Aha harahita haza ikibazo ngo nemerewe gukora gutera akabariro ryari nyuma yo kubyara?

Nubwo abantu bateye ku buryo butandukanye ariko inama zitangwa n’impuguke mu kuvura abagore zivuga ko nyuma yo kubyara utabazwe wagategereje byibuze ibyumweru 6 mbere yo kongera gutera akabariro. Iki gihe gishobora kugabanyuka cyangwa kwiyongera bitewe n’imiterere y’umugore, n’uko yiyumvamo gukira.

Iyo ukoze imibonano rero ukarangiza imikaya y’igits1na iriyegeranya bityo uko urangiza kenshi niko bigufasha kwegerana vuba.

4. Ifunguro

Nubwo Atari imvugo iboneye, ariko hari imvugo yitwa kumoka, bikaba ibyuka bivuga iyo utambuka ahanini bikaba biterwa no kuba warabyaye nuko igihe uri ku kiriri ntubashe kurya indyo ikwiye kandi ntujye urya ngo uhage. Ushobora kuba ari ukubibura cyangwa se kuba ufite ikizibakanwa. Uko kumoka rero bituruka ku kuba utaregeranye neza bityo umwuka ukajya winjira bitawugoye nuko kuko wegeranyije amaguru ugasohoka wibyiga bikavuga.

Niyo mpamvu umubyeyi ukibyara aba akwiye kwita ku mirire ye cyane dore ko aba anasabwa kubona amashereka azatunga umwana uvutse.

Amwe mu mafunguro azwiho gutuma ubasha kwegerana vuba harimo amafunguro afite estrogen y’umwimerere nka sesame, soya n’ibiyikomokaho, karoti na pome. Usabwa kandi kurya imboga n’imbuto bikiri bishyashya, inyama y’iroti itariho ibinure (byaba byiza ukayiteka idakaranze ugahuta umufa wayo).

Icyitonderwa

Ibi bireba ababyaye batabazwe kuko uwabazwe we ntibigira ingaruka ku gits1na gusa nawe siporo ya Kegel yakabaye yarayikoze agitwite.

Nubwo hari imiti ivugwa ko ifasha mu kwegeranya igits1na vuba nyuma yo kubyara, inama twatanga ni ugukoresha uburyo bw’umwimerere kuko nta zindi ngaruka bwaguteza kandi burakora rwose.