Dore impamvu 4 zitera umukobwa / umugore kugira amabere atangana n'uko yabikosora
Ubusanzwe ku bagore n’abakobwa usanga amabere atangana gusa uko kutangana ntibiba bigaragara. Nyamara iyo bigeze aho buri wese yabibona bitera ipfunwe.
Impamvu z’ingenzi zibitera harimo:
1. Konsa
Burya nubwo umubyeyi agerageza guha umwana amabere yose ariko umwana agira iryo akunda kuruta irindi. Iryo rero rihita riba rinini kurenza irindi.
2. Ukuboko ukoresha
Akenshi ukuboko ukoresha imikaya yo kuri icyo gice irakura cyane. Ibi rero bigira n’ingaruka ku ibere ry’urwo ruhande.
Iyo amabere atangana ku buryo bugaragarira buri wese bitera ipfunwe
3. Imisemburo
Mu gihe cy’imihango n’uburumbuke imisemburo ituma amabere yiyongera. Hari igihe nyuma yaho atongera ngo asubire uko yanganaga ku gipimo kimwe.
4. Ibinure
Hari igihe mu kubyibuha bishoboka ko umubiri utakira ibinure kimwe bityo bikaba byatera amabere kutangana.
Ikibazo cy’amabere atangana gikosorwa gute?
Ubanza kumenya icyabiteye.
Ikindi kandi kuyanganisha byoroha iyo bafashije irinini kugabanuka, kuruta ko bafasha irito kwiyongera. Hari udukoresho twabugenewe (wrap), dufasha amabere kuringanira. Ni akantu kameze nk'umukandara umugore yambara mu gatuza kakamufasha kuyaringaniza.
Icyitonderwa
Igihe cyose uku kutangana kw’amabere, no kugira amabere manini bijyana no gutonekara, kumva akandika nk’ikibyimba, bigutera imisonga n’uburibwe, wizuyaza hita ugana muganga akurebere ikibazo kibitera.