Minisitiri w'Umuryango yasubije abasaba ko inkwano yakurwaho mu Rwanda
Hamaze iminsi impaka mu Banyarwanda ziganjemo kwinubira ukuntu inkwano isigaye yarabaye ikiguzi aho kuba ishimwe ry’umuryango wabyaye umukobwa ukamurera kugeza ashyingiwe.
Benshi bagiye basaba ko inkwano ikurwaho ndetse bakemeza ko ari nabwo uburinganire bwaba bugezweho kuko ngo mu gihe umusore ariwe utanga inkwano bizakomeza kuba bibi.
Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette,yahamagajwe mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, kugira ngo atange ibisobanuro ku ngamba iyi Minisiteri ifite mu gushakira umuti ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda birimo amakimbirane mu bashakanye.
Hon Depite Ndagijimana Leonard yavuze ko intandaro ari ingo zibana ziri mu manegeka(negative) ahanini kubera amikoro macye bitewe n’imbaraga ziba zarashowe mu gutegura ubukwe by’umwihariko gutanga inkwano.
Hon Ndagijimana yagarutse ku nkwano y’umukobwa, avuga ko ari inzitizi ikomeye ku bagiye ku rushinga, asaba ko yavaho mu rwego rwo kudashora abashakanye mu mwiryane n’ibihombo.
Yagize ati ”Inkwano ubu zigeze muri za miliyoni uwo ni umutwaro wa mbere.Umutwaro wa kabiri kugira ngo abone inzu cyangwa ubukode bikaba ari umutwaro uremereye,kugira ngo abone amafaranga y’ubukwe kikaba ari ikibazo ndetse hamwe bagasesagura.
Umuryango wose ugasanga watangiye uri muri negatif(mu manegeka).Mwibaze rero urugo rwatangiye ruri muri negatifu aho ruzagera.Ahenshi aba yafashe inguzanyo muri banki cyangwa yagujije bagenzi be.Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano.”
Uyu mudepite yagaragaje ko hagakwiye kurebwa uburyo by’umwihariko bufasha umuryango ugiye gushyingiranwa koroherezwa kubona nibura inzu yo kubamo binyuze mu nguzanyo ya leta hirindwa ko bagorwa n’ubukode.
Mu kumusubiza,Minisitiri Bayisenge yavuze ko amategeko y’u Rwanda atabuza gushaka utatanze inkwano gusa avuga ko abitegura kurushinga bagomba kwitegura neza.
Yagize ati “Itegeko ryacu nta hantu rishyiramo ko utatanze inkwano udasezerana.Inkwano yari ifite igisobanuro cyayo.Ariko ni kwa kundi ikintu kiza tukagifata uko kitari.Nk’ihame ry’uburinganire turabizi ko ari uguha uburenganzira bungana abahungu n’abakobwa,abagore n’abagabo ariko hari imyumvire igenda iyishamikiyeho.”
Yakomeje agira ati ”Inkwano yari ikimenyetso cy’ishimwe ariko iyo myumvire ifatwa. Ugasanga n’ababyeyi bayifashe nkaho ari ikiguzi , nicyo kigomba gushyirwamo imbaraga kurwanywa naho ubwayo n’igisobanuro cyayo ntabwo byari bibi.”
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango,yasabye abagiye gushyingiranwa kwitondera ahazaza habo.
Yagize ati ”Ugiye gushinga urugo yagakwiye kubanza kwitegura aho kwihuta.Aha niho hagomba gushyirwamo imbaraga akamenya ese gushinga urugo ni iki?Nk’uko ukora umushinga ubyara inyungu ukabanza ukawutegura.Igihe rero udafite akazi,udafite inzu sinumva icyo ujya gushinga urugo .Abana wazababyara babeho gute? Bazaba umutwaro kuri leta .Niho hagomba gushyirwa imbaraga.”
Src: Umuryango