Abasore: Niba ushaka kuramba no kuzanezerwa mu rugo rwawe uzirinde gutereta umukobwa uteye gutya

Abasore: Niba ushaka kuramba no kuzanezerwa mu rugo rwawe uzirinde gutereta umukobwa uteye gutya

Nov 17,2022

Igihe cyo gutereta ni ingenzi cyane ku musore kugirango abashe guhitamo umukobwa bazabana ubuzima bwe bwose. Niyo mpamvu mu gihe ubonye ibimenyetso bica amarenga ko umukobwa utereta atabasha kuguha urukundo, atazakubaha,... ukwiye kumureka hakiri kare ugashaka undi uzaguha umunezero kandi muzabana amahoro.

Dore abakobwa ugomba kwirinda:

1. Umukobwa ufite incuti nyinshi z'abasore kurusha abakobwa.

Umukobwa ushimishwa cyane no kuba kumwe n'abasore kurusha abakobwa ukwiye kwirinda kumutereta. Ntago yazashobora kukwitaho ngo anite kuri izo ncuti ze zindi z'abasore icyarimwe.

2. Umukobwa uhora mu tubyiniro

Kujya mu kabyiniro si bibi gusa umukobwa iyo yabonye umusore bakundana ntaba akwiye kujya mu kabyiniro batari kumwe. Niba adashaka ko mujyana cyangwa se akajyayo utabizi ukwiye kumwihorera ntago ari uwawe.

3. Umukobwa utakubaha

Niba atakubaha ukimutereta utekereza ko azakubaha mwamaze kubana? Niba ubona atakubaha, nta gaciro aguha, nta mwanya akubonera mureke hakiri kare.