Ikipe ya Polond yagiye mu gikombe cy'isi iherekejwe n'indege kabuhariwe za gisirikare

Ikipe ya Polond yagiye mu gikombe cy'isi iherekejwe n'indege kabuhariwe za gisirikare

Nov 18,2022

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Polonye yaherekejwe n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 ubwo yerekezaga mu gikombe cy’isi kigiye kubera muri Qatar.

Kuri uyu wa kane,nibwo iyi kipe yafashe indege iherekezwa n’izi ndege nyuma y’iminsi mike abaturage babiri ba Polonye baguye mu gitero cya misile.

Ku rubuga rwa Twitter rw’iyi kipe bashyize ahagaragara amashusho yerekana indege ebyiri z’intambara zigurukira iruhande rw’indege ya gisivili yanditseho “Repubulika ya Polonye.”

Tweet iherekejwe n’amashusho igira iti“Twaherekejwe ku mupaka wo mu majyepfo ya Polonye n’indege za F16!.Murakoze kandi turasuhuza abapilote!”

Amafoto yafashwe n’iyi kipe yerekanaga umwe mu batwara indege F-16 yerekana mu idirishya rye icyapa cyanditseho izina ry’ikipe y’igihugu.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Polonye, ​​indege z’intambara zaherekeje indege y’ikipe y’igihugu kugeza ivuye mu kirere cy’igihugu.

Nyuma iyi kipe yageze amahoro mu murwa mukuru wa Qatar,Doha, aho biteganijwe ko izakina umukino wayo wa mbere w’igikombe cy’isi ku ya 22 Ugushyingo na Mexico bahuriye mu itsinda C hamwe na Argentina na Saudi Arabia.

Igikomeye Poland yakoze mu gikombe cy’Isi ni umwanya wa 3 mu 1974, 1982.