Umugabo yaguye gitumo umugore we utwite ubwo yasambanaga na pasiteri

Umugabo yaguye gitumo umugore we utwite ubwo yasambanaga na pasiteri

Nov 18,2022

Umugore utwite yafashwe n’umugabo we yambaye ubusa ari mu buriri hamwe n’umugabo bivugwa ko ari Pasiteri we.

Uyu mugore utwite inda bivugwa ko ari iy’amezi atanu, uzwi nka Marita ukomoka muri Zambia, yari yazanye uyu mupasiteri mu buriri bwe n’umugabo we basezeranye.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje uyu mugore na Pasiteri bari mu cyumba bambaye ubusa ubwo uyu mugabo yabagwaga gitumo.

Aba bombi bari bakikijwe n’ibintu bitangaje aho bikekwa ko barimo no kuragura.

Umugabo w’uyu mugore yumvikanye ababwira kutava aho bari ubwo yari ahanganye nabo.

Mu gihe umugore yageragezaga kwegera umugabo we, Pasiteri basambanaga yahise yambara akenda k’imbere kugira ngo ahishe ubwambure bwe.

Uyu yavugaga ati "Ndabica, ntihagire unyeganyega. Ku buriri bwanjye ni ikibazo..."

Benshi bavuze ko bishoboka ko uyu mupasiteri ariwe wateye iyi nda uyu mugore akaba yari aje kumuragurira ngo azabyare neza.

Aya mashusho yashyizwe hanze ku munsi w’ejo n’uwiyita "BIG OLORI kuri Twitter.