Umusore Yaje gusezerana n'umugeni we ari mu isanduku bashyinguramo abantu barumirwa. Reba uko byagenze

Umusore Yaje gusezerana n'umugeni we ari mu isanduku bashyinguramo abantu barumirwa. Reba uko byagenze

Nov 18,2022

Amashusho y’umusore waje mu bukwe bwe ateruwe mu isanduku n’abamwambiriye akomeje kuvugisha benshi batayavuzeho rumwe.

Ni amashusho yaciye ibintu ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, aho atangira abantu bururutsa isanduku mu modoka isanzwe itwara abitabye Imana, ubundi bakaza bakayitereka mu busitani ahari hagiye kubera ubwo bukwe bivugwa ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Nyuma yo gutereka hasi iyo sanduku, barayifungura ubundi umukwe uba agiye gusezerana n’umugeni, akayibyukamo agahita ahagarara hagati y’abari bamwambariye.

Aya mashusho amaze kurebwa na Miliyoni 8,2 akomeje kugarukwaho n’imbaga ya benshi, bavuga ko uyu mugabo yagaragaje icyubahiro gicye ku mugore we basezeranye, bakavuga ko akwiye guhita yaka gatanya.

Yashyizeho kandi ubutumwa bwanditse yibaza ati “Ese ni ikiriyo? Oya, ni uburyo inshuti yanjye yahisemo kuza mu bukwe bwe.”

Gusa muri aya mashusho, ntihagaragaye umugeni wari ugiye gusezerana n’uyu mugabo, nubwo abayatanzeho ibitekerezo bahise bagira icyo basaba uwo mugeni.

Umwe yagize ati “Njye ari njye twakora gatanya mbere yuko dushyingiranwa.”

Undi na we ati “Mbega ibintu binteye agahinda. Njye nahita ngenda ako kanya.”, undi na we ati “Nahita nsubika ubukwe.”

Ese Wowe wabigenza ute ari wowe bibayeho?