"Nakundanye n'umusore muha ubusugi bwanjye nyuma nza gusanga afite abandi akunda" - UBUHAMYA UMUKOBWA WESE AKWIYE GUSOMA

"Nakundanye n'umusore muha ubusugi bwanjye nyuma nza gusanga afite abandi akunda" - UBUHAMYA UMUKOBWA WESE AKWIYE GUSOMA

Nov 18,2022

Umukobwa urangije amashuri ya Kaminuza, yatangaje ko yakundanye n’umusore akamuha urukundo n’umwanya nyuma akaza gusanga afite abandi bakobwa benshi akundana nabo.

Mu magambo ye yagize ati: ”Ndi umukobwa ukiri muto, urangije amashuri ya kaminuza. Nakundanye n’umukunzi wanjye mu myaka itatu ishize. Ndamukunda cyane pe, dukundana nari isugi ariko mu myaka ibiri ishize niyemeje kumuha ubusugi bwanjye arabutwara.

Nyuma yo kuryamana nawe ntararangiza amashuri, telefoni yanjye yagize ikibazo maze antiza telefoni ye kugira ngo mbe nyikoresha mu masomo kuko amasomo twari dusigaje amenshi yagombaga kubera ‘online’. Nayikoresheje mu gihe narimo nkoresha iyanjye yari yangiritse.

Mu gihe nakoreshaga telefoni ye, nari namusezeranyije ko ntazigera njya mu butumwa bwe bw’imbere muri telefoni ye (Mu butumwa bwe). Ubwo narimo nyikoresha, iteka hari ubutumwa bwakundaga kugenda bugaruka, kwihangana byaranze maze ndayifungura, ndumirwa, nsanga ntabwo ari njye njyenyine yateretaga.

Byarambabaje cyane kuko no mu gihe nabimubajije yarabihakanye ambwira ko ari inshuti ye kandi ibyo nabonye bitandukanye cyane n’amagambo ye. Njye namubwiye ko nababajwe cyane n’ubwo butumwa arampakanira.

Gusa nyuma y’iminsi mike nabonye ubundi butumwa bwaturutse kuri ‘Whatsapp’. Nabwo mbimubwiye yarabimpakaniye ambwira ko ari umukobwa umutesha umutwe, nyamara nasanze ibyo bavugana bitandukanye n’ibyo yambwiraga.

Ntabwo nigeze mwizera na rimwe. Namusabye ko yarekana nabo bakobwa, mubuza kudakomeza gu-positinga (Post) abo bakobwa gusa yarananiye, akomeza kujya abashyira  ku mbuga nkoranyambaga ze. Njye nahisemo kumuhunga ariko nyuma y’aho twongera guhura ansaba imbabazi. Mungire inama z’ibyo nakora".

Tanga igitekerezo cyawe kuri page yacu ya FACEBOOK >> Kanda hano