Ntukwiye kubwira byose umukunzi wawe mushya ku bijyanye n'abo mwakundanye mbere. Dore ibyo ukwiye kwirinda kuvuga kuko bisenya urukundo

Ntukwiye kubwira byose umukunzi wawe mushya ku bijyanye n'abo mwakundanye mbere. Dore ibyo ukwiye kwirinda kuvuga kuko bisenya urukundo

Nov 19,2022

Sobanukirwa impamvu utagomba kubwira umukunzi wawe mushya amateka yawe yakuranze mu rukundo n’abo mwakundanye mbere ye.

Bamwe mu bakundana babwirana buri kimwe cyose ku mateka yabo n’abo bahoze bakundana. Ibi ariko hari aho bigira ingaruka zitandukanye bikaba byanabatandukanya.

Birashoboka ko utagize amahirwe yo gukomezanya mu rukundo n’umukunzi wawe wa mbere cyangwa uwa kabiri, uwo muri kumwe mu rukundo kugeza ubu akaba yifuza kumenya amateka yawe mu rukundo. Wamubwira iki? Ni iki utamubwira?

Urubuga Terrafemina rutangaza ko hari ibintu bitandukanye umuntu aba akwiriye kwirinda kuvuga, kuko bisenya urukundo  aho kurwubaka ngo rukomere.

Uru rubuga rutanga urugero ko kubwira umukunzi wawe inshuro wakoranye imibonano mpuzabitsina n’abo mwakundanye mbere, imiterere y’imyanya yabo y’ibanga, urutonde rw’abo mwakundanye mbere ye, cyangwa se guhora uvuga ku bihe byiza mwagiranye ngo bituma uwo muri kumwe mu rukundo akuzinukwa cyangwa bikazana ubwumvikane bucye hagati y’abakundana.

Impuguke zitanga inama y’uko abakundana baba bakwiye kuganira ku byubaka , bakirinda kuvuga ibyo babona ko byakomeretsa cyangwa byakwakirwa nabi n’ubibwiwe, cyane ko hari n’ibyo wavuga bikagutera gukumbura uwo mwahoze mukundana.