Abakobwa: Dore ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana agukunda by'ukuri
Ese umusore koko arankunda nk’uko abimbwira cg arambeshya? Ushobora kuba wibaza icyo kibazo cyangwa ibindi. Ushobora kuba ushidikanya niba umusore yarakubwiye ko agukunda bimuri ku mutima. Ni ngombwa m urukundo ko wibaza ibyo bibazo, kugira ube wakunda ugukunda, hato udakomeza kwiruka inyuma y’umusore ukubeshya, bigatuma uje agukunda umusubiza inyuma.
Nubwo umusore mukundana yaba akubwira ko agukunda cyangwa atabikubwira. Kuri iwacumarket.xyz, tugiye kubabwira ibimenyetso 5 by’ingenzi bizakwerekako umusore mukundana agukunda by’ukuri.
5. Reba uburyo akuvugisha
Niba umusore aguhamagara rimwe mucyumweru, kandi ukaza gusanga bisa naho abura icyo muvugana, icyo gishobora kuba ikimenyetso cyiza cyakwerekako atagukunda. Ariko niba buri gihe akwandikira, akaguhamagara, akakuvugisha inshuro nyinshi kandi ukumva ntabura icyo avuga, ni ikimenyetso cyuko uri umuntu umuri mubitekerezo bye, bivuzeko agukunda cyane.
Gusa kandi wamenyako abasore batandukanye cyane, ushobora gusanga uwo mukundana ari umusore utaba wifuza kuba yaba hafi cyane y’uwo akunda. Ugomba gushaka uburyo umenya neza imico ye.
Gusa kandi, nkuko umuntu agira inshuti babana munzu imwe, buri munsi bagahora bari kumwe kandi bafite ibyo kuvuga, ukwiye kumenya neza ko umusore ugukunda uba uri inshuti ye irenze izindi zose, bikwemezako yagakwiye kuguha igihe kinini kandi akakuganiriza kenshi, atabura icyo kuvuga.
4. Itondere ibyo yitaho kuri wowe
Ningombwa kureba uburyo akwitaho, nibyo aha agaciro kuri wowe. Ese iyo aguhamagaye cyangwa muhuye akubaza amakuru yawe n’uko umunsi wagenze? Ese ubona ashaka kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze, bugenda umunsi kuwundi? Iyo agukunda by’ukuri, yita kubuzima bwawe nuko umerewe umunsi kuwundi.
3. Reba niba yibuka
Abasore (abantu muri rusange) bagenda bibagirwa ibintu, harimo nk’ahantu mwahuriye, ndetse n’ibiganiro mwagiranye. Ariko niba agerageza kwibuka ubuzima mwaciyemo, aho mwahuriye ndetse n’ibiganiro mwagiranye, kandi ukabona ibyo wagiye umubwira ntabwo yahise abyibagirwa, ni ikimenyetso ko wowe ufite umwanya munini mubuzima bwe, ni ikimenyetso ko agukunda, atakubeshya.
2. Reba niba akwitaho kuburyo yakurwanira
Kugirana ibibazo nuwo mukundana, bisaba ko uba umwitayeho, nuko bigatuma ushaka ko mwajya mumuronko umwe w’ukuri kuri mwese. Niba habaho ikibazo uwo mukundana ukabona ntabyitayeho arabitarutse, akakwerekako ntacyo bimubwiye, bishoboka ko atakwitayeho nawe.
Singombwa ko mutongana, murwana murukundo. Ariko mwe mwembi, mugomba kugaragaza ibitekerezo byanyu kukibazo mwagirana, nubwo kudahuza ibitekerezo byatuma murakarirana, ariko buri wese akagaragaza icyo atekereza. Niba ubona ataguha umwanya wo kugaragaza uko utekereza, cyangwa ukabona adashaka kukwereka icyo atekereza kukibazo, wikibwirako aruko agukunda, nuko utamurimo.
3. Ita k’umagambo akoresha
Niba iyo muvugana avuga cyane, njye na we, cg twe ashaka kuvuga ku bintu bifitiye akamaro mwe mwembi, ni ikimenyetso ko agukunda. Kuba akoresha, “twe” cg “jye nawe”, ni uko aba atekereza wowe nawe nk’umuntu mufatanya muri byose, bikwereka ko yatangiye kubonako wowe nawe mwahuje byose.
Ikindi kandi, niba wumva aguhamagara izina ritangaje utatekereza ko hari umuntu warikwita, mbese izina n’undi muntu yakumva akumva risekeje, ni uko agufata nk’umuntu umushimisha mu buzima bwe. Ni ikimenyetso ko agukunda cyane, kandi ugasanga iryo zina ari wowe aryita wenyine. Ntawundi muntu yariha, icyo gihe, menyako agukunda cyane.
4. Ntugira ubwoba bwo kumubaza
Niba mufitanye umubano mwiza cyane, ushobora gutangira umubwira uko wumva umerewe murukundo, uburyo urukundo rwanyu urufata, uko umwiyumvamo. Ukamubwira icyo umukundira, ukamubwira n’icyo umutekerezaho.
Niba koko nawe agukunda nkuko umukonda, ushobora kumva akubwiye atya:
“Ndumva nanjye ngukunda cyane. Ariko sinzi niba nawe koko unkunda cyane, mba mbyumva ntabyizeye neza pe.”
Kuba ashidikanya ko umukunda, nuko yumva agukunze cyane kurenza ibindi byose, aba yibaza niba koko nawe akurutira ibindi byose, n’abandi bose. Uku gushidikanya, si ukugukeka ko utamukunda, ahubwo nuko agukunda cyane birenze